Sunday, August 30, 2026
RW|EN
SIPORO

Ikipe y’u Rwanda y’abagore muri Volleyball yongeye kwitwara neza ibona itike yo gukina 1/4

Ikipe y’u Rwanda y’abagore muri Volleyball yongeye kwitwara neza ibona itike yo gukina 1/4

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ya Volleyball yageze muri 1/4 cya Shampiyona Nyafurika iri kubera muri Kenya, nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti 3-0.

Uyu mukino wa 1/8 wabaye ku manywa yo kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, aho u Rwanda rwigaragaje neza kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

Abakobwa b’u Rwanda batangiye umukino bigaragaza ko bafite intego yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, batsinda iseti ya mbere ku manota 25-19. Iya kabiri na yo bayiharaniye kugeza bayitsinze ku manota 25-16.

Mu iseti ya gatatu, u Rwanda rwakomeje kuganza Burkina Faso, ruyitsinda ku manota 25-8, ruhita rutwara umukino ku ntsinzi y’amaseti 3-0.

Muri 1/4, u Rwanda ruzahura n’ikipe izatsinda umukino uzahuza Zambia na Ghana.

Mu irushanwa riheruka gukinwa mu 2023, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasoje ku mwanya wa kane.


RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 12 =