Friday, August 28, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Hamenyekanye impamvu nyakuri yatumye Kate Bashabe ava muri Gen-Z Comedy itarangiye

Hamenyekanye impamvu nyakuri yatumye Kate Bashabe ava muri Gen-Z Comedy itarangiye

Ubuyobozi bwa Gen-Z Comedy bwatangaje ko icyatumye icyamamare Kate Bashabe ava mu gitaramo cy’urwenya kitarangiye anahamaze umwanya muto ahageze ari izindi gahunda yagize yahise ajyamo, buhakana ko yaba yarakajwe n’urwenya bamuteyeho nk’uko hari ababiketse.

Uyu mushabitsi akaba n’umunyamideri yitabiriye iki gitaramo cyahawe izina ry’iseka rusange cyabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2026 muri muri Camp Kigali aho gisanzwe kibera.

Uyu mukobwa kandi yari n’umushyitsi muri iki gitaramo, dore ko hanatanzwe ibikoresho by’ishuri yatanze, byahawe bamwe mu banyeshuri bitegura gusubira ku masomo.

Ubwo uyu munyemari yari amaze iminota 20’ ageze muri iki gitaramo, byaje gutungurana, ubwo yahagurukaga akigendera ndetse bamwe mu banyamakuru bakamukurikiza Camera, bavuga ko yaba yivumbuye kubera urwenya bamwe mu banyarwenya bari bamaze kumuteraho atishimiye agahitamo guhita yitahira.

Gusa Fally Merci watangije ibi bitaramo, yahakanye ibi byavugwaga ko Kate Bashabe yaba yagiye kubera kurakazwa n’urwenya bari bamaze kumuvugaho.

Yagize ati “Yahageze azanye ibikoresho by’ishuri yifuzaga gufashisha abakunzi ba Gen-Z Comedy, hanyuma agira izindi gahunda ahita agenda.”

Uyu munyarwenya avuga ko Kate yari umushyitsi w’imena, ariko atari afite gahunda yo kuganiriza abitabiriye iki gitaramo nk’uko bamwe babicyetse, bakanavuga ko yatashye adakoze icyamuzanye.

Ati “Kate Bashabe yaje azanye ibikoresho by’ishuri, nyuma y’akanya agira gahunda aragenda. Kuba yagiye igitaramo kitarangiye ni gahunda yagize.”

Fally Merci yatangaje ko ibikoresho byatanzwe na Kate Bashabe mu mushinga yise Rahura, byashyikirijwe abana batishoboye nk’uko yanabyifuzaga.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + four =