Urukiko rwateye utwatsi ubujurure bwa Iradukunda Olivier uzwi nka Yugi Umukaraza wari watawe muri yombi ashinjwa gusambanya ku gahato Shaddyboo hakabura ibimenyetso bifatika ariko agafatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Yugi Umukaraza yari yatawe muri yombi tariki 23 Kamena 2026 nyuma yuko atanzweho ikirego na Shaddyboo wavugaga ko yamusindishije ubundi akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Mu iperereza ryakozwe, habuze ibimenyetso bifatika byaba nk’impamvu ikomeye yashinjwa iki cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahubwo yaje gupimwa asangwamo ibiyobyabwenge, ari na cyo cyaha akurikiranyweho.
Mu kwezi gushize, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu Yugi Umukaraza ku mpamvu zikomeye zagaragaye ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ni icyemezo kitanyuze uregwa, akijuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwaburanishije ubujurire bwe, ariko ruza kubutesha agaciro.
Ni icyemezo cyafashwe mu cyumweru gishize tariki 18 Kanama 2026, nk’uko amakuru yizewe abihamya, aho uru Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagumishijeho kiriya cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, agakurikiranwa afunze.
Ifungwa ry’uyu musore usanzwe ari n’umuhanzi, ryabaye nyuma yuko Shaddyboo agiye gutanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha avuga ko uyu wahoze ari inshuti ye yaje iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, bakazisangira, akaza gushiduka asanze baryamanye yambaye ubusa, agakeka ko yaba yamusambanyije kandi ko icyo gihe yari no mu kwezi kw’abagore.
RADIOTV10