Monday, August 10, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Kuki abaturage batisuzumisha indwara zitandura nyamara ari zo ziri guhitana Abanyarwanda benshi?

Kuki abaturage batisuzumisha indwara zitandura nyamara ari zo ziri guhitana Abanyarwanda benshi?

Mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko indwara zitandura zikomeje kwiyongera ndetse akaba ari nazo ziza ku isonga mu guhitana Abanyarwanda benshi ku kigero cya 49.5%, bamwe mu baturage baracyavuga ko batumva ko ari ngombwa kujya kwisuzumisha izo ndwara mu gihe bumva nta kibazo bafite mu mibiri yabo ngo dore batanaba bafite umwanya.

Indwara zitandura zirimo diyabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi zitandukanye ni zimwe mu zikomeje kwibasira abantu benshi, ndetse Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gutangaza ko izi ndwara ari zo ziri ku isonga mu gutera imfu nyinshi, kuko impfu ziterwa na zo zavuye kuri 27.9 ku ijana mu mwaka wa 2012, ubu zikaba zigeze kuri 49.5%. Gutinda kuzivurwa bitewe n’uko zatinze kumenyekana ni kimwe mu byongera ibyago byo guhitanwa na zo.

Mu masaha ya saa tanu tugeze ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mukeshimana Appoline na Dusabemungu Raphael twabasanze aho baje kwivuza ubundi burwayi, icyakora batunguwe n’uko umwe basanze arwaye indwara ya diyabete, undi iy’umuvuduko w’amaraso. Bombi barahuriza ku kuba batarigeze batekereza kwisuzumisha izi ndwara bitewe n’uko bumvaga nta kibazo bafite mu mibiri yabo.

Mukeshimana Appoline yagize ati: “Ejo nari ndi kumesa mbona isereri iraje mu maso, nuko rero mbyuka nza kwa muganga, none bansanzemo diyabete. Impamvu ntajyaga nisuzumisha ni uko nabaga numva nta kibazo mfite mu mubiri wanjye, none nyine nsanze ndwaye.”

Dusabemungu Raphael we basanzemo umuvuduko w’amaraso, yagize ati: “Nari nje kwivuza bisanzwe, ariko ntunguwe n’uko basanze mfite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso. Ntabwo najyaga mbyitaho ngo nisuzumishe kuko nabaga numva nta kintu ndwaye, kuko twebwe twemera ko umuntu yarwaye ari uko yagumye mu kirago.”

Hakizimana Gaspard ndetse na Byiringiro Eric nabo baje kwivuza. Aba baravuga ko n’ubwo bazi ububi bw’izo ndwara zitandura, ngo nta mwanya baba bafite wo kujya kwisuzumisha mu gihe bumva ari bazima.

Gaspard yagize ati: “Ndabizi ko izo ndwara zitandura zibaho, ariko ntabwo nahaguruka ngo njye kwa muganga ngo ngiye kuzisuzumisha, kuko no kubona umwanya ntibiba byoroshye. Umuntu aba yiruka ashaka imibereho, rero sinajya kwa muganga numva ntarwaye.”

Naho Byiringiro Eric we yagize ati: “Impamvu ntisuzumisha izi ndwara mba mpuze, ndi mu kazi. Ndamutse mfite umwanya najya kwa muganga nkabikora, ariko nyine kubera nta mwanya mbona sinjayo, n’ubwo mbizi ko zimeze nabi.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kagugu, Dogo Tresor, avuga ko abaturage bakwiye guhindura imyumvire, kubera ko ngo iyo izo ndwara zibonetse hakiri kare, haba hari amahirwe yo kuzivura zigakira.

Yagize ati: “Ziriya ndwara zitandura ntabwo ari iz’abakire, ntanubwo ari iz’abantu bakuze nk’uko abantu babivuga. Nk’ubu hano ku Kigo Nderabuzima cyacu dufite abantu 216 bafite umuvuduko w’amaraso turi gukurikirana, naho kuri diyabete dufite 88, kandi abo bari mu byiciro byose, kuko abo bantu bose turi gukurikirana bari hagati y’imyaka 25 na 80.

Icyo dukangurira abantu ni uko bajya bagana amavuriro bakisuzumisha, kuko iyo izo ndwara zibonetse hakiri kare umuntu akurikiranywa, akitabwaho, ntizimuhitane.”

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ubu Abanyarwanda 16.8% bafite indwara y’umuvuduko w’amaraso, naho 2.9% bafite indwara ya diyabete. Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko buri mwaka indwara zitandura zirimo iz’umutima, diyabete n’iz’ubuhumekero zihitana ubuzima bw’abantu miliyoni 17 bari munsi y’imyaka 70 y’amavuko. Ibyo bivuze ko hapfa umuntu umwe buri masegonda abiri, kandi 85% by’abo bantu ni abo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + seven =