Perezida Paul Kagaye yavuze ko nta Gihugu gishobora kurebera ngo ubuzima bw’abantu bukomeze gutakara ngo gihe rugari abashoramari ngo ni uko bafatiye runini abandi baturage cyangwa Igihugu, bityo ko guca inzoga zitujuje ubuziranenge, ari icyemezo cyafashwe gikwiye, kuko zari zimaze guhitana ubuzima bw’abatari bacye.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyagarutse ku ngingo zinyuranye zireba ubuzima bw’Igihugu n’abagituye, ndetse n’ububanyi n’amahanga, na politiki mpuzamahanga.
Ku kibazo cyo guca inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo izari zarahawe izina ry’Ibyuma, Perezida Kagame yagarutse ku bakomeje kunenga iki cyemezo cyafashwe cyo gufunga inganda no gukura ku isoko ibinyobwa zakoze.
Ati “Tureke kwibaza gusa ibivugwa, abantu bavuga ibintu bashatse ibyo ari byo byose bitewe n’imiterkerereze yabo cyangwa ibyo bifuza, ariko ku bivugwa twongere n’ibigaragara biba, hari ibyo binyobwa bidafite ubuzirange na gacye ndetse bihitana abantu twahera aho ngaho. Dukwiye kwibaza tuti ‘ariko ibi ni byo?, byica abantu, byishe abantu, tugahera aho honyine, igisuzubizo ugishaka wese aragifite, byica abantu, byise abantu ndetse batagira umubare.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi binyobwa byaciwe byari bimaze kwica abantu benshi, kandi mu bihe binyuranye byagiye byisubiramo.
Ati “Ntabwo ari ukuvuga ngo hapfuye abantu babiri gusa uyu munsi, ngo ejo hapfuye undi, oya, barapfa ari makumyabiri, mirongo itatu, mirongo itanu, hari ubwo bapfuye abari hafi kugera mu ijana ndavuga ku munsi umwe. Ugiye gushyira hamwe abamaze gupfa mu mwaka murabyumva uko abantu bangana.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko igikwiye kubaza gutekerezwa ari ubuzima bw’aba bantu kuruta ibindi byose abantu baba banenga, aho kwita ku ishoramari ndetse n’abarikora cyangwa abakozi bazo.
Ati “Mbere yuko ngera kuri ibyo bindi by’inganda by’abakozi, tubanze dusubize ikibazo cy’ubuzima cy’aba bantu. Ese turashaka inganda n’abakozi bazikoramo bari buhitanwe n’ibiri bukorwe n’ibikorerwa muri izo nganda, cyangwa turashaka ibihitana abantu batwaye mu nganda kugurisha ibikenewe n’izo nganda? Ukajya muri izo nganda ugatwarayo ibyo inganda zikoresha warangiza wataha wakwifuza gufata ku byo watwaye mu nganda ukahagwa. Ibyo ni ubuzima abantu bakwiye bemera bakurikira.”
Cyaba ari Igihugu kiyoborwa gite?

Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo kandi cyanarebye no ku binyobwa bikorerwa hanze na byo byagiraga uruhare mu kwica abantu, na byo bizanwa bitujuje ubuziranenge.
Ati “Hari ibibica uwo munsi, icyo cyumweru, hari n’abo bizica nyuma y’umwaka, kwica buhoro, ukagenda uko ubinywa bikwicwa, kugeza igihe umuntu anogoka nyuma y’umwaka.”
Ati “Ntabwo ndumva neza njye umuntu waba abishyigikiye ngo atekereze inganda, ngo atekereze abantu bakora muri izo nganda ukuyemo abo byica umunsi ku wundi nk’uko bizwi nk’uko mubibona.”
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku mikorere y’izo nganda zakoraga ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge byishe abaturage, aho byagaragaye ko hari aho byishe abantu igihe kimwe, bikongera bikica abandi ikindi gihe.
Perezida yavuze ko nta Gihugu na kimwe gikwiye kuba cyemera ko abantu bacyo bapfa umusubirizo gutyo ngo kidahungabanya ishoramari ry’abantu ngo kirengagize ubuzima bw’abaturage.
Ati “Ubwo ukavuga ngo urakora iki se? ariko noneho usibye wowe ubikora bikica abantu, iki Gihugu kiyoborwa gite? Ku buryo Igihugu cyareka abantu bagapfa gusa kikareba cyo kiba ari Gihugu ki?”
Umukuru w’Igihugu yanagarutse kandi ku bakora mu nzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iki kibazo, avuga ko bagomba kubazwa inshingano kuko ari byo bari bashinzwe, bakabigiramo uburangare bwatumye ubuzima bw’abantu buhatakarira.
Ati “Ni cyo bagiriyeho, izo nzego zagiriyeho kureba ngo ibikorwa ibyo ari byo byose ntabwo byica abantu ahubwo ni ibifasha abantu gutera imbere. Bamwe muri aba rero ndibwira ko babifitemo uruhare ndetse bashobora kuba bafite uruhare muri izo nganda cyangwa se abafite izo nganda babahuma amaso bakareka ibintu byabo bigahita bikajya kwica abantu.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bazabyisubiriza imbere y’ubutabera igihe bazaba bagejejwe imbere y’inzego z’ubutabera.
Ibiyobyabwenge abantu basigiriza na byo bigomba gucika
Perezida Kagame kandi yagarutse ku biyobyabwenge na byo bikomeje kwica abantu, aho kugira ngo abantu bahaguruke babyamagane ahubwo bakabyita amazina yo kubivuga neza kuko hari aho byemewe.
Ati “Mwaragiye murabiririmba mubyita amazina y’igitangaza mugira mute [kandi] birica abantu, birica abana, birica abantu bato muri iki Gihugu, n’abakuru hari ababirimo ndetse.”
Yavuze ko Igihugu kidashobora kurebera ibintu nk’ibi bikomeza kwica ubuzima bw’abagituye ngo giceceke, kandi ubuyobozi bwacyo ari bo babereyeho, ngo bureke ababishoramo amafaranga bakomeze bakore ngo ni ukutabangamira ishoramari.
Ati “Kuri iyo ntambara rero, abanyumva cyangwa n’ababirimo babyitege abo bo turaza guhangana na bo nyine, ibintu biraza kujya ku murongo uko bikwiye, abantu bazi icyo bisaba bagishoboye ariko ibyo kujya kuzana imico n’imikorere yica abantu aho bayivana birabareba, aho ngaho handi niba barabyemeye ibyo ntabwo bindeba, aho ntabwo handeba njye nk’umuyobozi w’iki Gihugu, ndareba iby’iki Gihugu n’Abanyarwanda no gukorana na bo kugira ngo bashobore kumenya ibibafitiye inyungu n’ibitabafitiye inyungu.”
Umukuru w’Igihugu kandi yanagarutse ku buryo abakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iki kibazo, bafatwa ndetse n’uburyo hamaganwa ibyo binyobwa, avuga ko hari ababinenga, ariko ko iki kibazo ubwacyo ari gito ugereranyije n’ibyo baba bakurikiranyweho.
Ati “Ariko ntabwo byavana abantu ku ntego yo guhangana n’icyo kibi abantu bagomba guhangana na cyo. Abifuza ko abantu babirwanya ariko babivuga neza, bogeza ababirimo, icyo ni ikindi kibazo kiroroshye gukemurwa.”
mu bikorwa byo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, kuva tariki 02 Kanama 2026, hamaze gufungwa inganda zirenga 140, ndetse
abakabakaba ijana bakaba baratawe muri yombi bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’iki kibazo, barimo abayobozi n’abakozi bo mu Kigo gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), barimo Umuyobozi wacyo, Prof. Emile Bienvenu.


RADIOTV10