Saturday, August 22, 2026
RW|EN
MU RWANDA

WASAC yizeje Abanyakigali impinduka nziza ku kibazo cy’amazi yabaye ihurizo rikomeye kuri bamwe

WASAC yizeje Abanyakigali impinduka nziza ku kibazo cy’amazi yabaye ihurizo rikomeye kuri bamwe

Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) cyiseguye ku bafatabuguzi bacyo bakomeje kubura amazi ahagije hirya no hino mu Gihugu, cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi, gitangaza ko hari ingamba nshya zigamije guhangana n’iki kibazo byumwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje kugaragara mu bice bitandukanye, aho hari abaturage bashobora kumara n’ibyumweru bitatu batabona amazi.

WASAC yatangaje ko iri kongera ubushobozi bw’inganda zitunganya amazi za Kanzenze, i Bugesera, na Nzove, mu Karere ka Nyarugenge, mu rwego rwo kongera amazi agera ku baturage.

Iki kigo kivuga ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, ubushobozi bw’amazi atangwa n’izi nganda buzongerwaho metero kibe 10,000 ku munsi. Biteganyijwe ko ibi bizafasha kunoza gahunda yo gusaranganya amazi no kugabanya iminsi abaturage bamara batayabona.

WASAC iti “Ibi bizafasha kunoza gahunda y’Isaranganya ry’amazi no kugabanya umubare w’iminsi yashiraga ibice birimo Kanombe, Ndera, Nyarugunga, Busanza, Kabeza, Rubirizi, Karama, Runda na Rugalika bitarongera kubona amazi.”

WASAC kandi yatangaje ko hari indi mishinga minini igamije kongera amazi mu Mujyi wa Kigali no mu bice biwukikije.

Uruganda rwa Nzove rukomeje kongererwa ubushobozi ku buryo bitarenze uyu mwaka ruzajya rutunganya metero kibe 25,000 z’inyongera ku munsi, ziyongere ku mazi rusanzwe rutanga angana na metero kibe 86,000 ku munsi.

Hari kandi gahunda yo kongera ubushobozi bw’uruganda rwa Karenge ruherereye mu Karere ka Rwamagana. Uru ruganda rutunganya metero kibe 12,000 ku munsi, ariko biteganyijwe ko bitarenze mu 2027 ruzaba rutunganya metero kibe 48,000 ku munsi.

WASAC yavuze ko iyi mishinga izagira uruhare mu kongera amazi aboneka mu Mujyi wa Kigali no mu bice bihana imbibi na wo, bityo ikagabanya ibibazo abaturage bahura na byo mu gihe cy’isaranganya ry’amazi.

Iki kigo kandi cyijeje Abaturarwanda ko kizakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo gahunda yo gusaranganya amazi ikorwe mu mucyo kandi yubahirizwe, mu gihe imishinga yo gukemura ikibazo cy’amazi ikomeje hirya no hino mu gihugu.

WASAC yasabye abaturage kwirinda gukoresha amazi mabi yo mu migenzi itemba, mu bishanga ndetse n’andi mazi adatunganijwe, kuko ashobora guteza ibibazo by’ubuzima.

Abaturage babona amazi binyuze muri gahunda y’isaranganya basabwe kandi gushaka ibigega cyangwa ibindi bikoresho bibafasha kubika amazi, kugira ngo bajye bayagira hafi mu gihe ataba ari koherezwa mu gice batuyemo.

WASAC yasoje yisegura ku Baturarwanda batabona amazi mu buryo buhoraho, ivuga ko ikomeje gushyira imbaraga mu mishinga minini yitezweho kugeza amazi meza ku Baturarwanda bose bitarenze umwaka wa 2030.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − two =