Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yakiranye akababaro kenshi amakuru y’inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ebyiri zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi i Bujumbura, ibyarimo bigashya bigatokombera. Yabitangaje ku munsi yaviriye muri Congo mu ruzinduko yari yagiyemo.
Izi nyubako zafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026 ahagana saa kumi n’ebyiri mbere gato yuko Perezida Ndayishimiye agaruka mu Gihugu cye avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yagiye mu ruzinduko rw’akazi.
Mu butumwa yatanze, Perezida Ndayishimiye yagize ati “Twakiranye umubabaro mwinshi amakuru y’umuriro wadutse muri iki gitondo mu nyubako zicururizwamo “Galerie Ndayizamba” na “Le Parisien”, mu Mujyi wa Bujumbura, aho watwise izo nyubakio n’ibicuruzwa.”
Perezida Ndayishimiye yakomeje agira ati “Twihanganishije cyane abagizweho ingaruka n’ibyo byago, tubasaba kwihangana no kudacika intege. Iperereza ryimbitse ryatangiye kugira ngo tumenye icyateye uwo muriro.”
Inkuru yabanje
Inyubako izwi nka Galerie Ndayizamba iherereje mu Mujyi wa Bujumbura mu Gihugu cy’u Burundi, yafashwe n’inkongi y’umuriro, irashya irakongoka. Iyi nkongi ibaye nyuma y’ukwezi kumwe isoko ryo muri Ngozi mu Ntara ya Butanyerera muri iki Gihugu cy’u Burundi, rifashwe n’inkongi y’umuriro.
Iyi nkongi yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026 ubwo iyi nyubako iri mu mujyi rwagati i Bujumbura yafatwaga n’inkongi igakongoka.
Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Medias Burundi, avuga ko iyi nkingi yadutse ahanaga saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama.
Iyi nyubako iteganye n’Icyicaro Gikuru cya Banki ya Bujumbura izwi nka banque de crédit de Bujumbura (BCB) iherereye rwagati muri uyu mujyi w’ubucuruzi mu Burundi.
Ubwo iyi nkongi yadukaga, abasanzwe bakoreramo, batabazaga inzego zirimo Polisi kwihutira kuzimya, ndetse uru rwego rukaba rwahageze ariko ibice byo hejuru by’iyi nyubako byamaze gushya, ndetse n’ibyarimo byatokombeye. Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’icyateye iyi nkongi.
Iyi nyubako ifashwe n’inkongi nyuma y’ukwezi kumwe Isoko ryo muri Ngozi mu Ntara ya Butanyerera muri iki Gihugu cy’u Burundi, rifashwe n’inkongi y’umuriro.
Ririya soko ryo mu Ntara ya Butanyerera ryafashwe n’inkongi tariki 09 Nyakanga 2026, na ryo ryahiye nyuma y’amezi abirigusa irya Kinama mu Mujyi wa Bujumbura na ryo rifashwe n’inkongi.


RADIOTV10