Monday, October 5, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Miss Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda yambitswe impeta y’urukundo

Miss Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda yambitswe impeta y’urukundo

Iradukunda Liliane, wabaye Miss Rwanda wa 2018, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Imfura Kenny, nyuma y’igihe bamaze bakundana, bakaba bageze aho bemeranya kurushingana.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, ni bwo Liliane yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram amafoto agaragaza ibihe by’umunezero yagiranye n’umukunzi we.

Aya mafoto yagaragazaga Liliane n’umukunzi we bari mu bihe byihariye, aho uyu mukobwa yanagaragaje impeta yambitswe na Kenny.

Liliane yaherekeje aya mafoto ubutumwa bugufi bwanditseho “22/08❤️”, busa n’ubugaragaza itariki y’uyu munsi w’ingenzi mu buzima bwabo.

Iradukunda Liliane yamenyekanye cyane mu Rwanda nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda mu 2018.

Kuva icyo gihe, yakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye, mu gihe ku buzima bwe bwite yakomeje kugira ibanga umubano we n’umukunzi we Imfura Kenny.

Kenny na Liliane bamaze igihe bakundana, gusa ntibakunze gushyira ku karubanda amakuru menshi ajyanye n’umubano wabo.

Kuba Liliane yashyize hanze aya mafoto agaragaza impeta y’urukundo ni bwo bwa mbere agaragaje ku mugaragaro intambwe nshya bagezeho mu mubano wabo.

Abakunzi ba Liliane ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kumwifuriza ibyishimo no gukomeza kubaka umubano mwiza n’umukunzi we.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =