Monday, October 5, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abagororwa bahamijwe Jenoside bagiye gufungurwa batangiye guhabwa inyigisho zizabafasha kurenga ipfunwe baterwa n’ibyo bakoze

Abagororwa bahamijwe Jenoside bagiye gufungurwa batangiye guhabwa inyigisho zizabafasha kurenga ipfunwe baterwa n’ibyo bakoze

Abagororwa bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batangiye guhabwa amahugurwa agamije kubafasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside, uruhare rwabo mu byo bakoze ndetse no kwitegura gusubira mu muryango nyuma yo kurangiza ibihano, azanabafasha kurenga ipfunwe baterwa n’ibyaha bakoze.

Aya mahugurwa yatangijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Alice Kayumba Uwera, akaba ari icyiciro cya 10 cy’amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, agenewe abagororwa bitegura kurangiza ibihano bitarenze ku wa 31 Ukuboza 2026.

Aya mahugurwa ari kubera mu Igororero rya Nyamasheke, aho abagororwa basabwe kuyitabira bashishikaye no gukurikira neza inyigisho bahawe.

Alice Kayumba Uwera yabasobanuriye ko aya mahugurwa azabafasha kumva neza uruhare rwabo mu mateka yaranze igihugu, kwirinda ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bazahabwa kandi inyigisho zibafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda ndetse n’ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize kuri bo, imiryango yabo, abarokotse Jenoside ndetse n’igihugu muri rusange.

Ikindi cy’ingenzi bazigishwa ni uruhare bashobora kugira mu iterambere ry’imiryango yabo ndetse n’iry’igihugu nyuma yo kurangiza ibihano byabo.

Aya mahugurwa kandi agamije kubafasha guhangana n’ipfunwe baterwa n’ibyaha bakoze, kubohoka no kwisanzura mu miryango bazasubiramo, ndetse no kubana neza n’abandi.

Abagororwa bazigishwa kandi akamaro ko gusaba imbabazi ku byaha bakoze no gutanga amakuru ashobora gufasha kumenya ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, Komiseri Mukuru Wungirije, DCG Theos Badege, yasabye aba bagororwa kwirinda isubiracyaha no gukora ibishoboka byose kugira ngo batazongera gufungwa.

Yagize ati “Nta zina ry’umugororwa dufite aha ngaha twifuza ko rizongera kugaruka mu bitabo bya RCS. Mubiharanire kuko birashoboka.”

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagororwa b’abagabo 526 baturutse mu magororero atandukanye yo mu Rwanda.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azasozwa ku wa 28 Ukwakira 2026, abagororwa bakaba basabwa gukoresha ubumenyi bazayakuramo mu kwiyubaka no gutegura ubuzima bwabo nyuma yo gusubira mu muryango.

Abagororwa bahawe inyigisho
DCG Theos Badege, yasabye aba bagororwa kwirinda isubiracyaha

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 1 =