Monday, October 5, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ibyo wamenya ku mushinga w’Umunyarwanda watumye aza muri ba rwiyemezamirimo 100 beza muri Afurika

Ibyo wamenya ku mushinga w’Umunyarwanda watumye aza muri ba rwiyemezamirimo 100 beza muri Afurika

Umunyarwanda Nkundimana Elysee, washinze ikigo EasyLink gikora ikoranabuhanga rifasha abantu guhanahana amakuru mu buryo bwihuse, yashyizwe ku rutonde rw’abayobozi n’abanyafurika 100 bagize uruhare rukomeye mu guhindura sosiyete no guteza imbere udushya.

Nkundimana ari ku rutonde rwiswe “100 Most Influential Global Leaders”, ruhuriyemo ba rwiyemezamirimo, abayobozi b’ibigo by’imari ndetse n’abahanga mu ikoranabuhanga n’udushya dutandukanye.

Uru rutonde rwateguwe na Pan Africa Youth Leadership Foundation, umuryango nyafurika ugamije guteza imbere urubyiruko binyuze mu miyoborere, kwihangira imirimo no guteza imbere udushya.

Ni ku nshuro ya gatatu uyu muryango uteguye uru rutonde, ariko kuri Nkundimana ni ubwa mbere agaragayeho. Biteganyijwe ko umuhango wo gushyikiriza ibihembo abazaba bagaragaye kuri uru rutonde uzabera i Nairobi muri Kenya ku wa 28 Ugushyingo 2026.

Nkundimana yavuze ko kuba yarashyizwe kuri uru rutonde byamushimishije ndetse bikamwongerera imbaraga zo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga yakoze.

Mu 2022 ni bwo Nkundimana yatangiye gukora ikarita y’ikoranabuhanga ya EasyLink, igamije koroshya uburyo abantu bahana amakuru n’imyirondoro yabo.

Ukoresha iyi karita ayegereza telefone, igahita imwereka amakuru y’uwayitanze ndetse n’imbuga nkoranyambaga ze, bitabaye ngombwa ko ayandika cyangwa ngo ayashakishe ku giti cye.

Abakoresha EasyLink ahanini ni abantu bakeneye uburyo bwihuse bwo gusangira amakuru, barimo abayobozi, abashoramari ndetse n’abandi banyamwuga.

Amakuru yatanzwe n’iki kigo agaragaza ko hafi 80% by’abakoresha amakarita ya EasyLink baba hanze y’u Rwanda, bikerekana ko iri koranabuhanga rimaze kugera no ku isoko mpuzamahanga.

Nkundimana kandi aherutse guhabwa ikindi gihembo mu nama mpuzamahanga yibanda ku guteza imbere ikoranabuhanga ku rwego rw’isi.

Kuba yongeye kugaragara mu bihembo n’urutonde mpuzamahanga bishimangira umusanzu we mu guteza imbere ibisubizo by’ikoranabuhanga bikemura ibibazo bijyanye no guhanahana amakuru.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + seven =