Leta Zunze Ubumwe za America yahise ikura indege zayo z’intambara mu birindiro bya gisirikare bya Royal Air Force (RAF) Fairford mu Burengerazuba bw’u Bwongereza, nyuma y’impungenge z’uko hashobora kuba igitero kuri ibyo birindiro.
Ku Cyumweru ni bwo amakuru yagaragaye avuga ko indege z’intambara zo mu bwoko bwa B-1 zari ziri kuva ku kibuga cy’indege cya RAF Fairford zisubira muri Amerika.
Mbere yo kuhava, muri ibyo birindiro hari indege za B-1 zigera hafi kuri 12.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo ya America yabwiye Al Jazeera ko indege zose z’Abanyamerika zari zoherejwe kuri RAF Fairford zasubijwe mu birindiro byazo muri Amerika.
Yagize ati “Nubwo umutekano w’ibikorwa utatwemereraga kwemeza mu gihe nyacyo iyimurwa ry’ibikoresho n’ingabo zacu, ubu dushobora kwemeza ko indege zose z’intambara z’Amerika zari zoherejwe muri RAF Fairford zasubijwe mu birindiro byazo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Yakomeje avuga ko abasirikare bakoresha indege z’intambara za Amerika, zirimo B-1, B-2 na B-52, bagikomeje kuba maso kandi biteguye gukora ibitero byihariye aho ari ho hose ku isi, harimo no gutangiza indege no kuzisubizayo ziturutse ku butaka bwa Amerika.
Nubwo bitarasobanuka neza icyateye Amerika gufata iki cyemezo, iki gikorwa kibaye mu gihe Amerika na Israel bikomeje intambara na Iran.
RAF Fairford yari imaze igihe ikoreshwa nk’ikirindiro cy’indege z’intambara za Amerika zagiraga uruhare muri iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare, ikaba imaze amezi arenga arindwi.
Ibi birindiro biherereye mu bilometero hafi 160 mu Burengerazuba bwa London, ariko mu minsi ishize byari bimaze kuvugwa ko bishobora kuba byibasiwe n’igitero cy’iterabwoba gifitanye isano na Iran.
Ku wa 27 Nzeri, inzego z’umutekano mu Bwongereza zataye muri yombi abagabo batanu bakekwaho gutegura gutera ibisasu hafi y’ibi birindiro bya gisirikare.
Iran yahakanye kugira uruhare muri uwo mugambi, ndetse abo bagabo barekuwe ku munsi wakurikiyeho batagejejwe imbere y’ubutabera. Abashinzwe iperereza bavumbuye lisansi mu modoka zabo, ariko nta bikoresho biturika babonamo. Gusa inzego z’u Bwongereza zavuze ko iperereza kuri bo rigikomeje.
Ku wa Kane, Polisi y’u Bwongereza yatangaje ko yafashe kandi umusore w’imyaka 25 ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza n’ubwa Iran, ukekwaho gutegura igitero kuri ibi birindiro bya gisirikare.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, yavuze mu cyumweru cyabanje ko “Iran yagize uruhare” mu mugambi ukekwaho gutegurwa, nubwo atatangaje ibisobanuro birambuye.
Vicki Evans, Umuhuzabikorwa Mukuru w’Igihugu ushinzwe kurwanya iterabwoba, yavuze ko iperereza ku byabereye muri Gloucestershire rikomeye kandi rigoye.
Yagize ati “Amatsinda yacu yihariye ari gukurikirana inzira zitandukanye z’iperereza. Nk’uko twabivuze, turimo kureba impande zose zishoboka, harimo n’uko hari igihugu cy’amahanga gishobora kuba gifite uruhare.”
Perezida wa Amerika, Donald Trump, na we yakiriye amakuru y’ifatwa ry’abo bakekwa avuga ko bashakaga guteza “ibyangiza bikomeye” ibirindiro bya Amerika.
Trump yashimiye kandi inzego z’umutekano z’u Bwongereza ku buryo zakoze akazi ko gukurikirana abo bakekwa.
Ati “Ifatwa ryabo mu Bwongereza ryakozwe neza cyane. Gukorana n’u Bwongereza byari akazi gakomeye. Twari tumaze igihe tubakurikirana kandi twarabafashe.”
Ku ruhande rwayo, Iran yahamagaje Ambasaderi w’u Bwongereza i Tehran mu cyumweru gishize, mu rwego rwo kwamagana ifatwa ry’abo bakekwa.
Amerika imaze igihe kinini ikoresha RAF Fairford mu kohereza no gucumbikira indege zayo z’intambara mu gihe cy’intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati, kuva mu Ntambara yo mu Kigobe mu myaka ya za 1990.
RAF Fairford kandi yagiye iberamo imyigaragambyo yo kwamagana intambara. Mu 2003, abigaragambyaga batanu binjiye muri ibi birindiro bashaka kwangiza ibikoresho bya gisirikare byari biteganyijwe gukoreshwa mu gitero Amerika yagabye muri Iraq.
U Bwongereza kugeza ubu bwirinze kugira uruhare rutaziguye mu ntambara ikomeje hagati ya Amerika, Israel na Iran, nubwo ubutegetsi bwa Trump bwagiye bubushyiraho igitutu.
Gusa mu ntangiriro, Guverinoma y’u Bwongereza yari itarabona neza ko Amerika ikoresha ibirindiro byayo muri iyi ntambara, ariko muri Werurwe yemereye Amerika kubikoresha mu bikorwa byiswe “ibyo kwirwanaho”, birimo RAF Fairford na RAF Diego Garcia.
RADIOTV10