Abantu 15 bari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatwa bakekwaho gushinga itsinda ry’abasabirizaga abantu amafaranga bababwira ko barwaye kanseri y’ubugabo babuze amikoro yo kwivuza, aho babikoraga babanje kwangiza imyanya y’ibanga yabo bakoresheje aside, kugira ngo batere impuhwe abo basaba amafaranga.
Aba bantu bari mu itsinda ryashinzwe n’uwitwa Nsabimana Janvier, barimo kandi n’abiyitaga abarwaza, babaga bari kumwe n’abagabo babanje kwangiza imyanya y’ibanga yabo.
Polisi ivuga ko aba bantu bakoreshaga amayeri yo kwangiza imyanya yabo y’ibanga kugira ngo bigaragare nk’abafite uburwayi bukomeye, bityo abaturage bakabagirira impuhwe bakabaha amafaranga.
Nsabimana, ukekwaho kuba ari we wari uhagarariye iri tsinda, yavuze ko yabanzaga gutegura abo bantu kugira ngo amafoto yabo agaragaze ko bafite uburwayi, nyuma bakayakoresha mu gihe bagiye gusabiriza.
Yagize ati: “Uko nabigenzaga, nabazanaga mu rugo, tukabanza gushyiraho irange kugira ngo ifoto igaragare, nyuma y’irangi tugashyiraho amavuta ya gikotori kugira ngo ifoto igaragare ko ari uburwayi. Nashakishije umuti watuma uburwayi bugaragara, nashyiragaho amavuta yo mu mutwe y’abagore, hakamera nk’ahatutumbye, nkabashyiriraho gikotori, tugafata ifoto, tugafata amajwi muri mikoro.”
Akomeza asobanura uburyo yagabaganyaga amasoko abo bantu bajyagamo gusabiriza kugira ngo batagaragara kenshi ahantu hamwe.
Ati: “Umurwayi yajyanaga n’umurwaza mu isoko. Amasoko y’i Kigali n’ay’i Bugesera nabaga narayamenye, nkamwimurira i Bugesera, narangiza aya Bugesera, aya Kayonza nkaba narayamenye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko iri tsinda ryafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Ati: “Bafatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Abaturage baje kuri Polisi ikorera mu Murenge wa Kimisagara, bavuga ko hari umuntu waremye itsinda risabiriza, ariko uko gusabiriza rikaba rikoresha bimwe mu bintu byangiza umubiri w’umuntu kugira ngo agaragaze ko arwaye kanseri.”
Yakomeje ati: “Polisi rero yahise ijya kureba aho ayo makuru aherereye, ni bwo hafashwe bariya bantu. Ni bwo tariki ya 12 Kanama 2026 yafashe ririya tsinda, bafatirwa mu Kagari ka Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge. Bafatwa bari mu gipangu bakodeshaga, akaba ari na ho babaga. Bakoraga akazi ko gusabiriza, ariko bagataha muri iyo nzu.”
Polisi ivuga ko Nsabimana yashakaga abantu akababwira ko agiye kubaha akazi, nyuma akabinjiza muri iri tsinda.
CIP Wellars Gahonzire yavuze ko Nsabimana yakoreshaga aside n’ibindi binyabutabire mu kwangiza imyanya y’ibanga y’abo bantu kugira ngo bigaragare nk’abarwaye.
Ati: “Yafataga aside n’izindi ‘produits’ akavanga akabishyira ku gitsina, kuko hari uburyo bituma gitutumba, yarangiza akabambura ubusa akabafotora. Ayo mafoto ni yo bakoreshaga ahantu babaga bagiye gusabiriza.”
Polisi ivuga ko Nsabimana yari yarashinze amashami atandukanye mu gihugu, aho iri tsinda ryakoraga mu Mujyi wa Kigali, Bugesera, Huye, Nyaruguru, Rubavu, Musanze na Rusizi.
Bivugwa ko iri tsinda ryashoboraga gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 2 Frw ku munsi. Nsabimana yasaranganyaga ayo mafaranga n’abo bakoranaga, aho abo yabaga yakoze nk’abarwayi yabahaga 200,000 Frw, naho abarwaza akabaha 100,000 Frw.
RADIOTV10