Friday, August 21, 2026
RW|EN
SIPORO

Min.Nduhungirehe yahaye ikaze umukinnyi w’Umunyekongo ugiye kujya agaragara yambaye Visit Rwanda

Min.Nduhungirehe yahaye ikaze umukinnyi w’Umunyekongo ugiye kujya agaragara yambaye Visit Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yahaye ikaze umukinnyi w’Umunyekongo Aaron Wan-Bissaka winjiye mu ikipe ya Aston Villa iherutse kwinjira mu mikoranire n’u Rwanda.

Ni nyuma yuko ubuyobozi bw’iyi kipe na bwo bwishimiye gutangariza abakunzi bayo n’aba ruhago muri rusange ko bwishimiye guha ikaze uyu mukinnyi ukina hagati wayinjiyemo avuye muri West Ham.

Uyu mukinnyi anakinira ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wanayifashije mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, ndetse akanayifasha mu mikino yacyo.

Ubu ni umukinnyi wa Aston Villa yo mu Bwongereza, iherutse kwinjira mu mikoranire na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yo kwamamaza Visit Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagize ati “Urakaza neza muri Aston Villa, Aaron Wan-Bissaka.”

Aaron Wan-Bissaka yinjiye muri Aston Villa ku ntizanyo avuye muri West Ham yari amaze gukinira imikino 65 nyuma yuko ayinjiyemo na bwo yagiyemo avuye mu ikipe ya Manchester United.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =