Friday, August 21, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yasubiye mu Gihugu cye avuye muri Congo kubonana na Tshisekedi

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye yasubiye mu Gihugu cye avuye muri Congo kubonana na Tshisekedi

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yasubiye mu gihugu cye kuri uyu wa 21 Kanama 2026, nyuma y’uruzinduko rw’akazi yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanabonanyemo na mugenzi we Félix Tshisekedi.

Muri uru ruzinduko, Perezida Ndayishimiye yitabiriye umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishuri rikuru rya CHESD (Collège des Hautes Etudes de Stratégie et de Défense), rimaze rishinzwe, ndetse n’isozwa ry’umwaka w’amashuri wa 2025-2026 n’itangizwa ry’umwaka mushya wa 2026-2027.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026, byatangaje ko Perezida Ndayishimiye yagarutse mu Gihugu cye avuye muri DRC.

Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi, yavuze kandi ko “Uru ruzinduko rwanabaye umwanya ku Bakuru b’Ibihugu byombi wo gukomeza umubano w’ubucuti n’ubufatanye hagati y’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Perezida Ndayishimiye kandi yabonanye na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, aho abayobozi bombi baganiriye ku bijyanye no kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ndayishimiye yari yageze muri DRC mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026, ku butumire bwa mugenzi we Félix Tshisekedi, banitabiriye biriya bikorwa by’ishuri bari kumwe.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili, Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yagiye muri Congo hatarashira amezi abiri n’ubundi agiriye uruzinduko muri iki Gihugu gisanzwe gifitanye n’icye imikoranire mu bya gisirikare byumwihariko mu ntambara Leta ya Congo ihanganyemo n’Ihuriro AFC/M23, dore ko u Burundi bufite abasirikare benshi bwohereje mu burasirazuba bwa DRC bakorana na FARDC mu mirwano ihamaze igihe.

Abasesenguzi mu bya Politiki, bavuga impamvu nyamukuru yajyanye Tshisekedi muri Congo atari iy’ibikorwa by’ishuri cyangwa by’uburezi nk’uko byatangajwe, ahubwo ko ari mu rwego rwo gukomeza kuganira kuri iyi mikoranire mu bya gisirikare, no kurebera hamwe uko Ingabo z’ibi Bihugu byombi zikomeje kwitwara ku rugamba, aho bivugwa ko zikomeje gukubitwa inshuro na AFC/M23 ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho ukorana n’iri huriro rimaze igihe rigenzura ibice binyuranye mu burasirazuba bwa DRC.

Perezida Ndayishimiye ubwo yari ageze i Burundi
Yakiranywe icyubahiro gihebuje

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =