Saturday, August 22, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amakuru mashya: Umwana wabaye uwa mbere mu Gihugu utaragaragaye hamwe n’abandi bahabwa ibihembo yakorewe ibirori by’umwihariko

Amakuru mashya: Umwana wabaye uwa mbere mu Gihugu utaragaragaye hamwe n’abandi bahabwa ibihembo yakorewe ibirori by’umwihariko

Uwamariya Leontine wabaye uwa mbere mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’level) ariko ntagaragare ahatangiwe ibihembo ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi, bikanazamura impaka, yakiriwe kuri iyi Minisiteri, na we ashyikirizwa ibihembo bye n’Umunyamabanga wa Leta.

Ibura ry’uyu mwana wo mu Karere ka Rusizi wabaye uwa mbere muri bizamini bisoza O’level, ryazamuye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho MINEDUC yavugaga ko yahamagawe ku murondo wa telefone ariko ntaboneke.

Nyuma y’inkuru yanditswe ku rubuga rwa RADIOTV10, abatangaga ibitekerezo ku gisubizo cya Minisiteri y’Uburezi, bavugaga ko kidahagije, kuko hatari kubura ubundi buryo bwo kugera kuri uriya mwana, bakananyura mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, ariko umwana wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu ntabure mu birori kimwe n’abandi, hakaboneka abamuje inyuma.

Uyu mwana na we yari yaganirije umunyamakuru Sam Kabera, we anahakana ko batigeze bamumenyesha, aho yavugaga ko na we igihe yazashyikirizwa ibihembo, yazabona amahirwe nk’ayo bagenzi be bagize, na we akaba yakwifotozanya n’abayobozi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, MINEDUC yemeje ko uyu mwana na we yakiriwe ku Cyicaro Gikuru cy’iyi Minisiteri, ndetse anaherekejwe n’umwe mu bayobozi b’Akarere ka Nyamasheke.

Iyi Minisiteri yagize iti “Kuri uyu mugoroba [ku wa Gatanu], Umunyamabanga wa Leta, Claudette Irere ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa NESA bashyikirije Leontine Uwamariya ibihembo nk’umunyeshuri wahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza Ikiciro Rusange cy’Amashuri Yisumbuye.”

MINEDUC ikomeza ivuga ko “Nubwo atabonetse mu birori nyirizina, ariko yahawe ibihembo yari yateganyirijwe birimo mudasobwa, amafaranga y’ishuri y’umwaka wose, n’impamyabushobozi y’ishimwe.”

Ubutumwa bw’iyi Minisiteri kandi bunaherekejwe n’amafoto yafashwe ubwo Leontine Uwamariya yashyikirizwaga ibihembo n’Umunyamabanga wa Leta Irere Claudete, ndetse n’ababyeyi b’uyu mwana bari bamuherekeje.

Uyu mwana usanzwe wiga mu ishuri rya ISF ryo mu Karere ka Nyamasheke, ubwo yakirwaga kuri Minisiteri, yari aherekejwe n’ababyeyi be ndetse n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

Yanaherekejwe n’ababyeyi be ndetse na Vice Mayor
Yari yifuje ko na we yazakorerwa ibirori nk’ibyo bagenzi be bakorewe
Bagenzi be bamuje inyuma bari bahawe ibihembo ku munsi wari wabanje

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =