Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi, bakekwaho kuba barayoboye abandi mu rugomo rwakorewe abashinzwe umutekano i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.
Ni nyuma yuko hagaragaraye amashusho yerekana abantu bari gutera amabuye abanyerondo bari mu nshingano zo guhangana n’ikibazo cy’abakora ubucuru butemewe b’amategeko bazwi nk’abazunguzayi.
Abagaragaje aya mashusho bari bavuze ko ibi byabaye ubwo abo banyerondo bafataga mu buryo bubi umwe mu bazunguzayi, bikarakaza bagenzi be ari na bwo bahitaga bateza urwo rugomo.
Ubwo yagiraga icyo avuga kuri aya mashusho, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yari yagize ati “Umujyi wa Kigali urakurikirana uko uyu ukora ubucuruzi butemewe yafashwemwo, ahabayemwo amakosa hakosorwe, abakwiriye guhanwa babihanirwe.”
Emma Claudine kandi yari yakomeje agira ati “Ku rundi ruhande, tuributsa abakora ubuzunguzayi ko ubu bucuruzi butemewe. Inzego z’ibanze zizahozaho mu bugenzuzi zikora bwo guca ubu bucuruzi burundu, ababukora bazakomeza gukangurirwa kubireka, bashake imirimo yemewe n’amategeko, ndetse igihe cyose bishoboka bafashwe kubona iyo mirimo yemewe n’amategeko bashobora gukora.”
Mu itangazo bwashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki 23 Kanama 2026, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko iperereza kuri iki kibazo rikomeje, mu rwego rwo kumenya neza ibyabaye n’ababigizemo uruhare.
Bwagize buti “Turabamenyesha ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu bakekwaho kuba barayoboye abandi mu rugomo rwakorewe abashinzwe umutekano i Nyabugogo ku munsi w’ejo, kandi iperereza rirakomeje.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije abaturage ko bitemewe gusagarira cyangwa kugirira urugomo abashinzwe umutekano igihe bari mu kazi kabo.
Buti “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burongera kwibutsa abantu bose ko bitemewe gusagararira abashinzwe umutekano abo ari bo bose igihe bari mu kazi kabo.”
Ubuyobozi bwashimangiye ko kubahiriza amabwiriza no gukorana n’abashinzwe umutekano ari ingenzi mu gukomeza umutekano n’imibereho myiza y’abaturage mu Mujyi wa Kigali.
Bwasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, birinda ibikorwa by’urugomo ndetse no kubaha abashinzwe umutekano mu nshingano zabo.
RADIOTV10