Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, wari umwami ukiri muto kurusha abandi ku Isi, yatanze afite imyaka 34, nk’uko Ubwami bwa Tooro muri Uganda bwabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.
Umwami Oyo yavutse ku wa 16 Mata 1992, yimye ingoma ku wa 12 Nzeri 1995 ubwo yari afite imyaka itatu, nyuma y’urupfu rwa se, Umwami Patrick David Matthew Kaboyo Olimi III.
Ikigo cy’uduhigo, Guinness World Records, cyari cyaramwemeye nk’umwami muto kurusha abandi ku Isi wimye ingoma. Yayoboraga Ubwami bwa Tooro, bugizwe n’abaturage bangana hafi na 3% by’abaturage ba Uganda barenga miliyoni 45.
Muri Uganda hari ubwami mu bice bimwe by’Igihugu, ariko ububasha bwabwo ahanini ni ubw’umuco n’ubuhagararizi, kuko igihugu kiyoborwa na Perezida utorwa.
Kubera ko Umwami Oyo yari akiri muto, ibikorwa by’Ubwami bwa Tooro byafashwaga mu micungire n’itsinda ryari rigizwe na nyina, Umwamikazi Best Kemigisa, abandi bo mu muryango w’ibwami ndetse na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, kugeza ubwo yujuje imyaka 18.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Tooro, Calvin Armstrong Rwomire Akiiki, ni we watangaje itanga rya Oyo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X.
Yagize ati “Mbabajwe cyane kandi mfite agahinda kenshi no gutangaza ko Nyiricyubahiro Omukama (Umwami) wa Tooro, Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, yatanze ahagana saa yine z’ijoro.”
Ubwami bwa Tooro ntibwatangaje indwara Umwami Oyo yari arwaye cyangwa ibitaro yatangiyemo. Icyakora, ibitangazamakuru byatangaje ko yari arwaye kanseri kandi akaba yaravurirwaga muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ubwami bwa Tooro bwatangaje ko itanga rye ari igihombo gikomeye ku muryango w’ibwami, abaturage ba Tooro ndetse n’igihugu cya Uganda, buvuga ko hari gutegurwa itangazo rirambuye rizagaragaza gahunda zijyanye n’ihamba n’igihe cy’icyunamo.

RADIOTV10