Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe na Brig Gen Dr Jean Chrysostome Kagimbana, riri muri Tanzania mu cyumweru cy’ibikorwa by’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyahariwe ubufatanye mu by’ingabo n’abasivile, kizakorwamo ibikorwa birimo ubuvuzi.
Iki gikorwa cyiswe CIMIC (Civil-Military Cooperation) kibaye ku nshuro ya gatandatu, cyatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2026 kikazasozwa tariki 01 Nzeri 2026, aho kizibanda gutanga serivisi z’ubuvuzi, ubufasha mu by’ubutabazi ndetse no kuvugurura bimwe mu bigo nderabuzima byatoranyijwe.
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rigizwe n’abantu 20, aho rizafatanyije n’abaganga baturutse mu Burundi, Kenya, Somalia, Uganda ndetse n’Igihugu cyakiriye iki gikorwa cya Tanzania.
Mu muhango wo gutangiza iki cyumweru wabereye mu Kigo cya TPDF Lugalo Golf Club i Dar es Salaam, Lt Gen SH Othman, Umugaba Mukuru ushinzwe abakozi ku cyicaro gikuru cy’ Ingabo za Tanzania (TPDF), yagaragaje intego z’icyumweru cya CIMIC, zirimo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage, imikoranire n’ubumwe hagati y’ibihugu bigize EAC.
Lt Gen SH Othman yashimiye ibihugu byitabiriye iki gikorwa kubera ubwitange bigaragaza mu guteza imbere imikoranire n’ubufatanye bw’akarere, anashimira Abakuru b’Ibihugu ndetse n’Abagaba bakuru b’Ingabo ku murongo no guha umwanya ukwiye gahunda zo guteza imbere ibikorwa by’ ubufatanye hagati y’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Nyuma y’umuhango wo gutangiza, abaganga baturutse mu Ngabo z’ibihugu bitandukanye bagiye kuvura abaturage mu bice bitandukanye harimo Arusha, Dar es Salaam, Dodoma, Coast Region, Zanzibar.
Itsinda ry’abaganga ba RDF, ku bufatanye na TPDF, bo batanze serivisi z’ubuvuzi ku Bitaro bya Tumbi byo muri Coast Region, ku birometero bigera kuri 40 uvuye i Dar es Salaam.
Serivisi zatanzwe zirimo ubuvuzi bw’amagufa n’ingingo, kubaga, ubuvuzi bw’abagore n’ababyeyi, ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, ubuvuzi bw’igifu n’amara, ubuvuzi bw’abana, indwara z’amatwi n’amazuru n’umuhogo (ENT), isuzuma ry’ubushobozi bwo kumva, ubuvuzi bw’amenyo, indwara z’uruhu ndetse n’ubuvuzi bw’amaso.
Ku munsi wa mbere honyine, abarwayi 183 bahawe serivisi z’ubuvuzi. Umuyobozi w’Ibitaro bya Tumbi, Dr Amoans Malin, yakiriye neza iki gikorwa, avuga ko gifite uruhare rwiza mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage ndetse no gukomeza umubano mwiza hagati y’ingabo n’abaturage.
Angelus Polycarp Mwaya, utuye mu Karere ka Mlandizi Kibaha, yashimye izi serivisi ndetse anashima ubufatanye hagati y’abaganga ba RDF na TPDF. Yagize ati: “Iyi gahunda ikomeza umubano mwiza hagati y’abaturage n’ingabo.”
Undi muturage witwa Ally Joan, na we wo mu karere ka Mlandizi, yavuze ko abantu benshi baje kwivuza, harimo n’abafite indwara zikomeye zisaba ubuvuzi bw’abaganga b’inzobere. Yavuze ko iki gikorwa ari amahirwe meza ku baturage yo kwisuzumisha no kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze, anashimira abateguye n’abashyira mu bikorwa iyi gahunda.

RADIOTV10