Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yiseguye kandi anizeza gukurikirana ikibazo cy’uwari wavuze ko aherutse gushyikiriza imwe muri Sitasiyo z’uru Rwego ikirego cy’ubujura yakorewe, none amezi akaba yihiritse ari abiri ntakirakorwa.
Ni nyuma yuko uwitwa J’Chrétien Munezero ku rubuga nkoranyambaga rwa X, anyujijejo ubutumwa agaragariza Umuvugizi wa RIB n’ubuyobozi bw’uru rwego iby’iki kibazo cy’ubujura yakorewe.
Yagize ati “Sinzi niba ikibazo kiri ku bakozi ku giti cyabo cyangwa niba ari Urwego rwose rukora gutya, ariko serivisi tubona kuri sitasiyo zimwe za RIB ziteye ubwoba.”
Yakomeje avuga ko mu mezi abiri ashize yibwe ibikoresho, ndetse bakihutira kujya gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.
Ati “Twatanze amakuru yose yari akenewe kugira ngo ibyibwe bigaruzwe, ariko kuva icyo gihe ntakirakorwa. Igihe cyose mbabajije aho bigeze, mbwirwa ko ngomba gutegereza, ariko ntacyo barambwira.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko asaba ubujyanama Umuvugizi wa RIB, kugira ngo amenye icyo yakora bityo anagire icyo amenya kuri iki kirego cye.
Mu kumusubiza, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangiye amwihanganisha, akomeza agira ati “Ushobora kunyandikira mu gikari ubundi ukampa amakuru ahagije kugira ngo tubikurikirane.”

Uyu muturage kandi yahise akora ibyo yari asabwe na Dr Murangira, ubundi amumenyesha ko yamuhaye amakuru arambuye kuri iki kibazo kugira ngo agikurikirane.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruri mu nzego zikorana neza n’Abaturarwanda mu kubaha ubutabera, rwagiye rumenyeshwa kenshi bimwe mu bibazo biba bibangamiye bamwe binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, rukabikurikirana ndetse rukabikemura, ndetse abari babigaragaje bakagaruka barushimira.
RADIOTV10