Tuesday, August 25, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umunyamakuru Oswald yakosoye imvugo yakoresheje imbere ya Perezida ko ‘ashaka gukemura ikibazo’

Umunyamakuru Oswald yakosoye imvugo yakoresheje imbere ya Perezida ko ‘ashaka gukemura ikibazo’

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu yavuze ko imvugo yakoresheje imbere y’Umukuru w’Igihugu ko ashaka ‘gukemura ikibazo’, yacitswe atari yo yashaka gukoresha, ahubwo ko yashakaga kuvuga ko yifuza gutanga inyunganizi yatuma hagerwa ku muti unyuze impande zombi.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2026, hagarutswe ku mpaka zigeze kubaho hagati y’Umunyamakuru Mutesi Scovia na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Ni ikibazo cyabaye muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo Minisitiri Nduhungirehe yanengaga igitangazamakuru cy’uyu munyamakuru Scovia ko cyasemuye nabi inyandiko ye yari yanditse mu rurimi rw’Igifaransa.

Ubwo uyu munyamakuru Scovia yari agiye kubaza Umukuru w’Igihugu mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yabanje kumusaba ko abanza kumusobanurira ku mpaka yigeze kubona ku mbuga nkoranyambaga hagati ye na Minisitiri Nduhungirehe.

Ni ikibazo bamwe mu bari muri iki kiganiro batanzeho ibitekerezo barimo umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa RADIOTV10, na we wifuzaga gutanga inyunganizi ku muzi wa ziriya mpaka, aho yatangiye avuga ati “Mpagurutse ngira ngo nkemure iki kibazo.”

Uyu munyamakuru wakurikiranye ziriya mpaka zabaye hagati ya mugenzi we na Minisitiri, yavuze ko yanageze n’aho asaba Minisitiri ko izo mpaka zitari zikwiye kujya ku mbuga nkoranyambaga, ibonwa n’umuhisi n’umugenzi, ahubwo ko bashoboraga kubiganiriraho “mu gikari” akaba ari ho babikemurira.

Uyu munyamakuru Oswald Mutuyeyezu, kuri uyu wa Mbere ari mu bagarutsweho na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko atari gukoresha iriya mvugo ko yifuza “gukemura ikibazo”, nyamara ari imbere w’Umukuru w’Igihugu, ubundi ari we utanga umurongo ku kibazo cyose cyaba gihari.

 

Habayeho gucikwa

Mu kiganiro yakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Oswald yavuze iriya mvugo yakoresheje atari yo yashaka gukoresha, kandi ko bibaho mu gihe umuntu ari kuvuga.

Yagize ati “iriya mvugo habayeho gucikwa, ntabwo ari byo nashakaga kuvuga. Nashakaga kuvuga ko nje mu gutuma umuti uboneka, ntabwo ari njyewe ukemura ikibazo. Nashakaga kuvuga ko nje gutanga uburyo bwaganisha muti.”

Uyu munyamakuru avuga ko we yifuzaga ko kiriya kibazo kibonerwa umuti unyuze impande zombi ku buryo nta n’umwe utahana akangononwa.

Ati “Nashakaga ko haboneka umuti ubereye bose, umuti udatuma hari umuntu n’umwe useba, ni wo nari nzanye, n’umutima nama wanjye urabinyemerera, n’Imana yarambogana, igihe kizagera nzabihemberwa, kuko nta bintu by’inzika ngira njyewe.”

Umukuru w’Igihugu, ubwo yatangaga umwanzuro kuri ziriya mpaka, yavuze ko zitari zikwiye kubaho ngo zigere n’aho zijyanwa ku karubanda ku mbuga nkoranyambaga.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =