Wednesday, August 26, 2026
RW|EN
SIPORO

Rutahizamu w’u Rwanda yanditse amateka i Burayi afasha ikipe ye kubona itike ya UEFA Champions League

Rutahizamu w’u Rwanda yanditse amateka i Burayi afasha ikipe ye kubona itike ya UEFA Champions League

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Joy Lance Mickels yafashije ikipe ye ya Sabah FK yo muri Azerbaijan kubona itike yo kuzakina imikino y’irushanwa rikomeye ku Mugabane w’u Burayi rya UEFA Champions League riri mu marushanwa akurikirwa na benshi ku Isi.

Iyi kipe ya Sabah FK ikinamo rutahizamu w’Amavubi yabonye itike nyuma yo gutsinda Hapoel Be’er Sheva yo muri Israel ibitego 5 kuri 2 birimo ibyabonetse mu minota y’inyongera.

Ni mu gihe iyi kipe ikina shampiyona yo muri Israel yari iri imbere y’iyi ikinamo Umunyarwanda n’ibitego 2-1 mbere yuko hakinwa umukino wo kwishyura.

Gusa nyuma y’iminota 10’ y’umukino, Igor Zlatanovic wa Sabah FK yari yamaze kuyibonera igitego cyo kwishyura, gusa umukinnyi Christian Nwachukwu ukinira iriya kipe yo muri Israel aza kuyibonera igitego cya mbere muri uyu mukino, cyatumye barangiza igice cya mbere igiteranyo cyabaye ibitego 3 bya Hapoel Be’er Sheva kuri 2 bya Sabah.

Ku munota wa 61 Guy Mizrahi wa Hapoel Be’er Sheva yaboneye iyi kipe ikindi gitego cyatumye biba 2 muri uyu mukino ndetse ku giteranyo biba ibitego 4-2 bya Sabah FK.

Ku munota wa 74 Umarali Rakhmonaliev yatsindiye Sabah FK igitego, cyagabanyije umubare w’ikinyuranyo, bihita biba 3-2 muri uyu mukino bituma hakinwa iminota y’inyongera.

McCarthy, wahoze akinira ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 91, aho umukino wahise uhindura isura, kuko Sabah FK yahise yiharira umupira mu gice cy’inyongera.

Ikipe ya Hapoel Be’er Sheva byaje kuyikomerana ubwo umukinnyi wayo Djibril Diop yahabwaga ikarita y’umutuku, iyi kipe igasigarana abakinnyi 10 mu kibuga.

Iyi kipe ikinamo Umunyarwanda yarushijeho kwiharira umupira, ndetse iza kubona igitego cya 4 cyabonetse ku munota wa 101 cyatumye bihita biba igiteranyo cya 5-4.

Rutahizamu w’Umunyarwanda Joy Lance Mickels yaje gutsinda ikindi gitego ku munota wa 115’, bihita bishimangira intsinzi ya Sabah FK, ndetse umukino urangira utyo, ari igiteranyo cy’ibitego 6 bya Saba FK kuri 4 bya Hapoel Be’er Sheva.

Joy Lance Mickels ugiye kuba Umunyarwanda wa mbere ukinnye UEFA Champions League yagaragaje ibyishimo bikomeye ubwo uyu mukino wari uhumuje, ndetse ahita anambara ibendera ry’u Rwanda.

Joy Lance Mickels yafashije ikipe ye kubona itike yo kuzakina UEFA Champions Leugue
Yagaragaje ibyishimo bidasanzwe
Akinira ikipe y’u Rwanda

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 4 =