Thursday, August 20, 2026
RW|EN
SIPORO

Myugariro w’Amavubi Manzi Thierry yatandukanye na Al Ahli Tripoli

Myugariro w’Amavubi Manzi Thierry yatandukanye na Al Ahli Tripoli

Ubuyobozi bw’ikipe ya Al-Ahli Tripoli SC yo mu Gihugu cya Libya bwamenyesheje abakunzi b’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru ko iyi kipe yamaze gutandukana na myugariro ukomoka mu Rwanda, Manzi Thierry, wari uyimazemo imyaka igera kuri itatu.

Ni itangazo iyi kipe Al Ahli Tripoli yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yayo, aho yemereje aya makuru, ndetse iyi kipe ikaba yanahanyujije n’andi makuru ajyanye n’ikipe muri rusange.

Ubuyobozi bwa Al-Ahli Tripoli SC bwemeje ko gutandukana kw’iyi kipe na Manzi Thierry ari ubwumvikane bw’impande zombi, aho bemeranyije gusesa amasezerano bari bafitanye n’uyu musore wari umaze iminsi yaravunitse.

Mu myaka itatu Manzi Thierry yari amaze muri iyi kipe, yatwaranye na yo ibikombe bitatu bya Shampiyona, bibiri bya Super Coupe yo muri Libya na bibiri by’Igikombe cy’Igihugu.

Manzi Thierry atandukanye na Al Ahly agisigaje umwaka umwe ngo amasezerano arangire, kuko mu 2025 yari yongereye ay’imyaka ibiri.

Manzi Thierry yatwaranye ibikombe birindwi na Al-Ahli Tripoli SC muri rusange. Iyi kipe ikomeje kwiyubaka, yaguze umukinnyi ukomoka mu Burundi, Girumugisha Jean Claude, wakiniraga Al Hilal Omdurman yo muri Sudan, ariko iri gukinira mu Rwanda, ndetse kandi ikaba yanaguze rutahizamu Fiston Kalala Mayele ukomoka muri RDC, wari usanzwe akinira Pyramids FC yo mu Misiri.

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10
Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 6 =