Tuesday, August 25, 2026
RW|EN
AMAHANGA

BREAKING: Indi nkongi ikomeye mu Burundi yateje amarira abandi bacuruzi

BREAKING: Indi nkongi ikomeye mu Burundi yateje amarira abandi bacuruzi

Nyuma y’iminsi itatu gusa inkongi yibasiye inyubako ebyiri zakorerwagamo ibikorwa by’ubucuruzi i Bujumbura mu Burundi, isoko rya Kinindo ryo muri uyu Mujyi, na ryo ryafashwe n’inkongi ikomeye.

Iyi nkongi yibasiye iri soko rya Kinindo mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2026, muri uyu Mujyi wa Bujumbura ukunze kugaragaramo inkongi.

Uwo dukesha amakuru uri i Bujumbura mu Burundi, yavuze ko iyi nkongi “yadutse mu buryo bataramenyekana. Bivugwa ko umuriro watangiriye ahandandarizwa matela.”

Uyu dukesha amakuru kandi yavuze abasanzwe bafite ibikorwa bakorera muri iri soko, bari mu marira menshi ubwo iyi nkongi yadukaga, basaba inzego zibishinzwe kubatabara ngo ziyizimye.

Iyi nkongi yibasiye iri soko rya Kinindo nyuma y’iminsi itatu gusa inyubako ebyiri zo mu Mujyi wa Bujumbura, izwi nka Galerie Ndayizamba na Le Parisien, na zo zakorerwagamo ibikorwa by’ubucuruzi, zifashwe n’inkongi y’umuriro, zigashya zigakongoka.

Izi nyubako zahiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 21 Kanama 2026, na zo zasigiye ibihombi bikomeye abacururizaga muri izi nyubako, aho bagaragaje ko abenshi nta na kimwe babashije kuramuramo.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yari yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abacururizaga muri ziriya nyubako, basigaye mu bihombo bikomeye.

Mu butumwa bwe, Perezida Ndayishimiye yari yagize “Twihanganishije cyane abagizweho ingaruka n’ibyo byago, tubasaba kwihangana no kudacika intege. Iperereza ryimbitse ryatangiye kugira ngo tumenye icyateye uwo muriro.”

Ziriya nyubako zafashwe n’inkongi nyuma y’ukwezi kumwe Isoko ryo muri Ngozi mu Ntara ya Butanyerera muri iki Gihugu cy’u Burundi, rifashwe n’inkongi y’umuriro.

Ririya soko ryo mu Ntara ya Butanyerera ryafashwe n’inkongi tariki 09 Nyakanga 2026, na ryo ryahiye nyuma y’amezi abirigusa irya Kinama mu Mujyi wa Bujumbura na ryo rifashwe n’inkongi.

Ibyari muri iri soko byahiye biba umuyonga

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =