Thursday, August 27, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ubushyuhe bukabije bumaze kwica abarenga ibihumbi 15 mu Budage barimo 9.000 bapfuye mu cyumweru kimwe

Ubushyuhe bukabije bumaze kwica abarenga ibihumbi 15 mu Budage barimo 9.000 bapfuye mu cyumweru kimwe

Igihugu cy’u Budage kimaze gupfusha abantu 15 800 bapfuye bazize ingaruka z’ubushyuhe bukabije muri iyi mpeshyi, aho abarenga 1/2 bapfuye mu cyumweru kimwe cyabayemo ubushyuhe burengeje dogere Celsius 40.

Ibi byatangajwe nIkigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Budage kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2026, mu gihe Umugabane w’u Burayi ukomeje kwibasirwa cyane n’ubushyuhe bukomeye.

Abantu barengeje imyaka 75 ari bo bibasiwe cyane. Ikigo Robert Koch Institute (RKI) cyatangaje ko abantu bagera ku 9 600 bapfuye bazize ubushyuhe mu cyumweru kimwe cyo mu mpera za Kamena, ubwo ubushyuhe mu Budage bwarenzaga dogere Celsius 40.

Ni mu gihe abandi bantu 4 000 bapfuye bazize ubushyuhe cyabaruwe hagati mu mpera za Nyakanga no hagati muri Kanama, nk’uko iki kigo cyabitangaje mu makuru giheruka gusohora.

Muri iyi mpeshyi, ubushyuhe bukabije n’amapfa byibasiye ibice byinshi by’u Burayi, bituma umubare w’abantu bapfa bazize ubushyuhe wiyongera, ndetse bituma inkongi zibasira ibice binyuranye birimo amashyamba ziyongera ku kigero cyo hejur, ndetse n’ibihingwa byinshi birangirika.

Ikigo RKI cyavuze ko kimaze imyaka icumi gikusanya imibare y’abapfa bazize ubushyuhe, aho umubare munini wari warabayeho mbere ari abantu 8 900 bapfuye mu 2018. Indi raporo yakozwe n’ikinyamakuru cy’ubuvuzi yari yaragaragaje ko abantu bagera ku 10 000 bapfuye bazize ubushyuhe mu 1994.

Ubushyuhe bukabije bushobora gutera urupfu mu buryo butaziguye, urugero binyuze mu kurwara cyane bitewe n’ubushyuhe bukabije. Icyakora, akenshi urupfu ruba rufitanye isano n’indwara umuntu yari asanganywe, nk’iz’umutima n’imiyoboro y’amaraso, iz’ibihaha cyangwa iz’impyiko.

RKI ikoresha uburyo bw’imibare mu kugereranya umubare w’abantu bapfa bazize ubushyuhe, ishingiye ku kugereranya impfu zabaye mu byumweru by’impeshyi byaranzwe n’ubushyuhe bukabije n’ibyabaye mu byumweru bitarimo ubushyuhe bukabije.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − ten =