Friday, September 11, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Igishobora gukurikiraho nyuma yuko u Bufaransa buhagaritse burundu gukurikirana abasirikare babwo bakekwaho uruhare muri Jenoside

Igishobora gukurikiraho nyuma yuko u Bufaransa buhagaritse burundu gukurikirana abasirikare babwo bakekwaho uruhare muri Jenoside

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, watangaje ko utanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’Ubutabera bw’u Bufaransa cyo guhagarika iperereza ku bari abasirikare b’iki Gihugu baregwa kugira uruhare muri Jenoside, uvuga ko nibiba ngombwa uziyambaza Urukiko rw’Ubumwe bw’u Burayi.

Ni nyuma yuko Urukiko Rusesa imanza rw’i Paris mu Bufaransa rufashe icyemezo cyo guhagarika iperereza ku bari abasirikare b’u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu Bisesero ahiciwe Abatutsi benshi.

Ubuhamya bw’abarokokeye mu Bisesero, bavuga ko ziriya ngabo z’u Bufaransa zari zihari, ariko zanga kubatabara, biza gutuma bicwa.

Ubutabera bw’u Bufaransa buvuga ko bariya basirikare batari bahawe amabwiriza yo gutabara, biri no mu byatumye buhagarika iperereza kuri bariya basirikare.

Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzira Philbert yavuze ko iki cyemezo cyafashwe n’ubutabera bwo mu Bufaransa, atari icyemezo gishimishije ku bakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bazi uruhare rwabasirikare b’u Bufaransa bagize. Ati “Birumvikana ntabwo ari icyemezo kidushimishije ariko ntabwo bihagarariye aho ngaho nanone.”

Avuga ko ukuri kw’abarokotse Jenoside muri biriya bice ndetse n’ukuri kw’amateka, kandi byose ari ibimenyetso byari bikwiye gutuma ubutabera bwo mu Bufaransa budafata icyemezo nka kiriya.

Ati “Ubusanzwe hari ukuri kw’amateka, hari n’ukuri kw’abarokorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahari, ibyo ngibyo ni ku ruhande rumwe kuko ibyo bavuga ntabwo bivuruza ukuri nta n’ubwo bivuguruza n’amateka ariko noneho ku rundi ruhande ibyo Umucamanza ashobora guheraho kugira ngo afate icyemezo, aho ni ho hashobora kuba havuka ikibazo.”

Dr Gahonzire avuga ko kiriya cyemezo cyafashwe n’Ubucamanza bwo mu Bufaransa kidashobora gukuraho ukuri kw’amateka y’ibyabaye kandi ko azwi, ku buryo nk’Umuryango IBUKA ushobora gukomeza gukoresha uku kuri no mu zindi nzira zo gushaka ubutabera.

Ati “Ubutabera ntabwo bubonetse kuko ni bwo bifuzaga [Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi], ntabwo bubonetse ku rwego rw’ikirego cyahawe inzego z’Ubutabera mu Bufaransa kuko n’ubu ngubu abanyamategeko n’abandi bazi iby’ubutabera muri rusange bari gukomeza kugira ngo babiganireho barebe ikiba cyashoboka kindi cyakorwa kuko ubutabera ntabwo bugarukira kuri icyo Gihugu gusa, biranashoboka ko bimaze kuganirwaho byanashyikirizwa n’Urukiko rw’Ibihugu by’u Burayi.”

Muri 2021 Komisiyo y’impuguke yitiriwe ‘Duclert’ yashyize hanze raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko iki Gihugu cyanze kugira icyo gikora kugira ngo gihagarike Jenoside kandi byarashobokaga cyari kizi n’ibyariho biba.

Dr Gakwenzira Philbert

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 2 =