Umuvugabutumwa Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe usigaye aba muri Uganda, yavuze uburyo yagiye muri iki Gihugu imitungo yaramushizeho, inzira y’umusaraba yanyuzemo akigerayo, uko abarwanya u Rwanda bashatse kumukoresha akabananira, n’uburyo ubu yongeye kugira amikoro, akaba anafite urusengero rwe muri Uganda.
Uyu mukozi w’Imana uzwi cyane mu Rwanda, yanagarutsweho cyane ubwo yafungwaga muri 2023 akaza kurekurwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ariko agakatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 750.
Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel y’Umunyamakuru Rwema Mbabazi mu kiganiro yise ‘Inkuru yanjye’, yavuze ko nyuma yo gufungurwa yashatse uburyo yajya gushakishiriza imibereho muri Uganda, akagenda afite ibihumbi 100 Frw gusa akuramo amafaranga y’urugendo, asigarana ibihumbi 60 Frw.
Agezeyo yagiye gucumbika muri imwe muri Hoteli i Kampala yishyuraga ibihumbi 30 Frw, ku buryo amafaranga yari yamushiranye nyuma y’iminsi ibiri.
Avuga ko kandi yagombaga kuba muri hoteli, akayigumamo nta mafaranga afite, ku buryo byageze aho ayigeramo ibihumbi 850 by’amashilindi ya Uganda, ariko ko yaje kuyabona mu buryo yita umurimo w’Imana.
Avuga ko yagiye gusengera ahantu, yahagera akahasanga abantu bamuzi, agatangira kujya abasengesha, ari na ko biyongera uko iminsi yagiye ishira, kuko muri uwo mwenda hiyeongereho n’andi mafaranga yashakaga yo kwishyura salle azajya yigishirizamo ijambo ry’Imana, aho yasabwaga miliyoni 1 z’amashilingi ya Uganda.
Ati “Umunsi nabonye salle yo gukodesha Miliyoni, Imana yanyishyuriye miliyoni 3 za salle impa na miliyoni ebyiri zirengaho, mpita nishyura kuri hoteli.”
Avuga ko hari umuntu yamuhamagaye muri Uganda, akamugurira imodoka ndetse akanamwishyurira ibyo byose, amubwira ko yabitumwe n’Imana.
Avuga ko yatangiye akodesha aho yigishirizaga ijambo ry’Imana ndetse anakodesha ibikoresho, ariko ubu yubatse salle ye na bwo bikozwe n’Imana.
Abarwanya u Rwanda bashatse kumukoresha
Yongwe wagiye muri Uganda afunguwe, avuga ko yageze ubwo yageraga muri iki Gihugu yahuye n’abarwanya u Rwanda, bagashaka kumukoresha, ariko ko isomo yari amaze kubona ryo kuba yaragonganye n’amategeko, ritashoboraga kumwemerera kugwa muri uwo mutego.
Ati “Nahuye n’abantu barwanya Leta basakuza bavuga ibintu bitandukanye, ndababwira nti ‘wapi, njyewe uwo mwanda sinshobora kuwisiga’.”
Avuga ko abo bantu bamwibutsaga amateka yanyuzemo yo kuba yarafunzwe, bityo ko bikwiye gutuma yanga Leta y’Igihugu cye cy’u Rwanda.
Ati “Ndababwira nti ‘no’ nti ‘njye nafunzwe kuko nishe amategeko kandi nafunzwe nk’Umunyarwanda, mfungurwa nk’Umunyarwanda, toka, mva imbere yanjye ibyo ntabwo nabikora’.”
Yongwe avuga kandi ko icyo gihe kandi yari mu bibazo bikomeye by’ubukene, ariko ko igihe cyose yumvaga ijwi ry’Imana rimubwira ko ibintu bigomba guhinduka, kandi ko ari ko byagenze kuko ubu amikoro yongeye kuyagira.
RADIOTV10