Umunyemari wo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo utunze abarirwa muri ‘miliyari’ we n’abana be babiri, bakurikiranyweho ibifitanye isano no kwangiza amatafari y’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umugabo n’abahungu be babiri barimo umunyeshuri muri Kaminuza, bafungwa by’agateganyo bakaba baregwa kwangiza amatafari y’umusirikare ukomeye mu ngabo z’u Rwanda.
Ni umugabo witwa Rutezayombi Théogene, n’abahungu be Ntawukuriryayo Ezechiel, na Manirakiza Eulade.
Bareganwa n’undi muhungu wa Rutezayombi witwa Niyomugabo Faundation we kugeza ubu watorotse.
Uyu Rutezayombi atuye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari Masoro, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, akaba afite imyaka 65 y’amavuko.
Muri kopi y’urubanza dufite, uyu mugabo n’abahungu be baregwa kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi.
Iki cyaha giteganywa n’ingingo ya 186 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Icyaha baregwa bikekwa ko cyakozwe mu ijoro rya tariki rya tariki 28 – 29/07/2026, mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Masoro, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo.
Rutezayombi Theogene na bariya bana be, ngo bagiye aho Lt.Col Gasasira HIGIRO Geoffrey yari abitse amatafari ya rukarakara yari amaze kubumbwa, agera ku 2 080, barayangiza, harimo no kuyamenagura yose.
Mu kuyangiza, Rutezayombi ngo yakoresheje inkoni ayishinga mu matafari yari amaze kubumbwa, abahungu be Manirakiza na Ntawukuriryayo bo bakoreshaga imihoro, amapiki n’amasuka, bakubita muri ayo matafari kugeza amenetse.
Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko ku wa 18/08/2026, busaba ifungwa ry’agateganyo uriya mugabo n’abana be kubera impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha cyo Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi.
Mu iburanisha ry’urubanza ryabaye ku wa 31/08/2026, Ubushinjacyaha buhagarariwe, ndetse na Rutezayombi n’abana be babiri bunganiwe n’abanyamategeko, Me Bizimana Jean Claude SHOSHI, Me Kayitare Jean Pierre, Me Karehe Doreen na Me Dukuzumuremyi Egide.
Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu zikomeye zituma bukekaho bariya icyaha hegenderwa ku buhamya bwatanzwe n’uwitwa Nyirabakunzi Christine, uvuga ko aba mu nzu ya Lt.Col Gasasira.
Mu masaha y’ijoro yari aryamye yumva abantu barasakuje ahita abyuka, arebera mu irido kuko aturanye na Rutezayombi amubona ari kumwe n’abahungu be batatu, barimo gusakuza baganira, abona baramanutse berekeza aho amatafari ari ngo yumva batangiye gukubita.
Umutangabuhamya avuga ko yasohotse anyura inyuma y’inzu yikinga ku gikuta abona hari abandi bagabo batatu bafatanyije n’abahungu ba Rutezayombi barimo kumenagura amatafari, uwo Rutezayombi abahagarikiye, ariko na we ngo yari ayahagazemo hagati.
Umutangabuhamya ngo yahise asubira mu nzu yanga ko bamubona.
Ubuhamya bwatanzwe n’umutangabuhamya wundi uvuga ko ari we wabumbye amatafari ya rukarakara 2 080, avuga ko Rutezayombi yamubwiye ko nta burenganzira afite bwo kubumba ayo matafari mu isambu ya Gasasira, ndetse ngo akamubwira amagambo amutera ubwoba.
Akomeza avuga ko mu ijoro ryo ku wa 28 rishyira ku wa 29/07/2026, uriya mutangabuhamya wa mbere yamuhamagaye amubwira ko ayo matafari barimo kuyamenagura, maze ngo yihutira kujyayo, ahasanga Rutezayombi n’abahungu be batatu, hamwe n’abandi bantu batatu, barimo kumenagura ayo matafari.
Avuga ko Rutezayombi yakoreshaga inkoni ayishinga mu matafari, abandi bakoresheje imihoro, amapiki n’amasuka, kugeza ubwo amatafari yose yangiritse, naho we akaba yarabarebaga ari inyuma y’uruzitiro.
Mu rubanza hagaragajwe ikimenyetso cy’amafoto agaragaza amatafari yangijwe n’abaregwa, ndetse ikirego cyatanzwe na Lt.Col Gasasira tariki 03/08/2026 avuga ko Rutezayombi afatanyije n’abahungu be, bangije amatafari ye ya rukarakara 2 080 afite agaciro ka Frw 208,000.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Rutezayombi n’abahungu be bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.
Ababunganira bati “Bafunguzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko”
Mbere y’uko urubanza ruburanishwa, abunganira abaregwa bavuze ko abo bunganira bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ngo bagejejwe mu Bugenzacyaha ku wa 06/08/2026 maze ngo bashyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa 13/08/2026 byumvikana ko ngo harimo iminsi 7 bityo ngo hakaba hatarubahirijwe ibihe by’ifungwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa batigeze bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko hakurikijwe amakuru ari muri systeme agaragaza ko ibihe by’ifunga byubahirijwe, bityo akaba nta kigaragaza ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ko niba hari ababona ko bafunzwe muri ubwo buryo babitangira ikirego.
Urukiko nyuma yo kumva impande zombi rwanzuye ko ibirebana n’iyi nzitizi bizasuzumwa hamwe n’ibyo ubushinjacyaha busaba mu rubanza.
Mu kwiregura Rutezayombi n’abahungu be bose bahakana icyaha, bakavuga ko batagikoze ko ahubwo icyo bazira ari amakimbirane bafitanye na Lt.Col Gasasira bashingiye ku kuba ashaka kwambura Rutezayombi isambu yitwaje uwo ari we.
Bavuga ko abatangabuhamya batanze ubuhamya mu rubanza batashingirwaho, kuko ari abakozi ba Gasasira bityo ko ubuhamya batanga bwaba bubogamiye kuri we.
Abaregwa basabye gufungurwa by’agateganyo, kuko ngo nta mpamvu zikomeye zituma bacyekwaho icyaha, cyane ko amatafari baregwa kuba barangije afite agaciro kari munsi y’umutungo Rutezayombi afite urengeje miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Umwe mu ban aba Rutezayombi witwa Manirakiza, we asaba gufungurwa kuko ari umunyeshuri muri kaminuza.
Abanyamategeko twavuze bumganira abaregwa, bavuga ko impamvu Ubushinjacyaha butanga zishingiye ku buhamya, kandi ko ubuhamya bwatanzwe bushidikanywaho cyane ko ababutanze ari abakozi ba Gasasira.
Bakomeza bavuga ko nta muntu wabonye bangiza amatafari, bityo ko nta mpamvu zikomeye zituma bacyekwaho icyaha.
Basoza basaba ko bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze byaba ngombwa bagategekwa ibyo bubahiriza.
Icyemezo cy’urukiko
Nyuma yo gusuzuma imiburanire y’abaregwa n’ibyo Ubushinjacyaha busaba ko bakurikiranwa bafunze by’agateganyo, rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro.
Uurkiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Rutezayombi n’abahungu be bakekwaho icyaha cyo kwangiza, cyangwa konona ikintu cy’undi.
Iki cyemezo cyafashwe tariki 03 Nzeri 2026, urukiko rwanzuye ko Rutezayombi n’abahungu be Ntawukuriryayo Ezechiel na Manirakiza Eulade bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.
Abaregwa bemerewe kujurira kuri iki cyemezo urukiko rwafashe.
Inkuru ya Umuseke
RADIOTV10