Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, aho batsinze ku gipimo cya 94,33%.
Aya manota yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2026, aho muri rusange hakoze abanyeshuri 108 406, hatsinda 102 261, ni ukuvuga ku gipimo cya 94,33%.
Muri aba batsinze mu byiciro byose ni ukuvuga abakoze mu ibizamini mu cyiciro cy’amasomo rusange (General Education/GE), abakoze mu y’imyuga n’ubumenyi ngiro (Technical Secondary Schools/TSS), ndetse n’abarangije mu masomo nderabarezi (Professional Education/PE)), abahungu batsinze ku kigero cya 95,94%, mu gihe abakobwa batsinze ku gipimo cya 93,02%.
Iyi Minisiteri kandi yanagaragaje abanyeshuri bagiye baza mu myanya ya mbere muri buri cyiciro, aho mu cy’amasomo rusange (General Education) uwaje ku mwanya wa mbere ari Umwari Deborah wigaga mu ishuri rya Cornerstone Leadership Academy ry’i Rwamagana mu ishami rya Arts and Humanities, akaba yaragize amanota 97,52.
Mu bijyanye n’amasomo ya kinyamwuga (Professioanl Education) uwaje ku mwanya wa mbere ari Umukundwa Henriette wigaga muri ACEJ Karama ryo mu Karere ka Muhanga urangije mu ibaruramari (Professional Accounting) yagize amanota 93,23%.
Naho mu barangije amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro, uwaje ku mwanya wa mbere ni Abayisengabarahirwa Henriette wigaga mu ishuri rya Kisaro TVET ryo mu Karere ka Rulindo mu bijyanye n’ubuhinzi (Agriculture and Food Processing), wagize amanota 92,77%.
RADIOTV10