Tuesday, October 27, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Amakuru avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bafungiwe kwanga kujya mu rugamba muri Congo

Amakuru avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bafungiwe kwanga kujya mu rugamba muri Congo

Abasirikare 21 b’igisirikare cy’u Burundi bari bafungiye muri Gereza Nkuru ya Murembwe bashinjwa ibifitanye isano no kwanga kujya mu butumwa bwo kujya gufasha igisirikare cya Congo mu mirwano, bafunguwe by’agateganyo.

Amakuru avuga ko aba basirikare bafunguwe by’agateganyo mu cyumweru gishize, bahita boherezwa mu kigo cya gisirikare cya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, mu majyaruguru y’u Burundi.

Aba basirikare bari bamaze hafi amezi abiri bafunzwe bakekwaho kuva ku kazi no guta igisirikare, nyuma yo kwanga kujya ku rugamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byemezwa n’amakuru yatanzwe na bamwe mu bo mu gisirikare cy’u Burundi.

Nyuma yo kwimurwa muri Gereza ya Murembwe, aho bagiye boherezwa ntihahise hamenyekana, amakuru yagiye hanze 25 Ukwakira 2026 dukesha ikinyamakuru SOS Media Burundi, yemeza ko abo basirikare bahise boherezwa mu kigo cya gisirikare cya Kayanza.

Undi musirikare umwe wari mu itsinda ry’abantu 22 bari bafunzwe yagumye muri Gereza ya Murembwe, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiba umufariso wo kuryamaho (matela) akoresheje uburyo bubi.

Gereza Nkuru ya Murembwe iherereye mu gace ka Rumonge, mu Ntara ya Burunga, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Burundi. Ifungiyemo abantu barenga 1 000, barimo abasirikare barenga 270 bakatiwe ibihano bitandukanye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three − one =