Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yamenye iby’urupfu rwa Robert Kabera wamenyekanye nka Sergeant Robert wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, uherutse kwicirwa muri Uganda agacibwa umutwe, avuga ko akeka ko umutwe wa RNC ushobora kuba ubiri inyuma.
Robert Kabera wari umaze imyaka itandatu aba muri Uganda, tariki 17 Ukwakira 2026 yasanzwe ahitwa Mpingi yapfuye, ndetse yanakaswe umutwe.
Nyuma y’iminsi icumi, General Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira, yavuze ko yamenye amakuru y’urupfu rw’uyu wahoze mu Ngabo z’u Rwanda.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, General Muhoozi yagize ati “Numvise ko hari uwahoze ari umusirikare wa RDF uherutse kwicirwa muri iki Gihugu [Uganda]. Icya mbere, ibiro byanjye ntibyigeze bimenyeshwa iby’uyu mugabo mbere. Ndakeka cyane ko hari abantu bamwe bo mu mutwe wa RNC wa Kayumba babigizemo uruhare. Ese baba bari kwihorera nyuma y’itabwa muri yombi rya Kandiho? Tuzamenya ukuri.”

Umurambo wa Robert Kabera wabonetse ku wa 17 Ukwakira 2026 mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo, udafite umutwe.
Tariki 20 Ukwakira, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, yatangaje ko iperereza ku rupfu rwa Kabera ryari rigikomeje, ariko kugeza icyo gihe ko nta muntu wari wamenyekanye akekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bwakorewe Kabera.
Nyuma y’uru rupfu rwa Kabera, hari amakuru yavugaga ko yavuye i Kampala yerekeza iwe mu Mudugudu wa Luwala ahagana saa moya z’umugoroba ku wa 16 Ukwakira 2026, ari kumwe n’umumotari usanzwe umutwara.
Amaze kugera mu rugo, yabanje gusuhuza murumuna we witwa Victor Agaba, nyuma yongera kugenda kuri moto ajya mu kabari kari hafi aho, ari bwo kuva icyo gihe atongeye kugaragara, akaza kuboneka yapfuye yakaswe umutwe.
RADIOTV10