Monday, October 26, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Igisubizo RIB yahaye umuhanzi Nyarwanda uba hanze wagaragaje ikibazo cy’uwakoresheje izina rye mu nyungu ze

Igisubizo RIB yahaye umuhanzi Nyarwanda uba hanze wagaragaje ikibazo cy’uwakoresheje izina rye mu nyungu ze

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasobanuriye umuhanzi Nyarwanda uba muri Canada, Manzi Kalisi Daddy uzwi nka Daddy Cassanova, uko yakurikirana ikibazo cy’Umu-DJ avuga ko yakoresheje izina rye mu kwamamaza igitaramo atabimuhereye uburenganzira.

Daddy Cassanova wamamaye mu buhanzi mu myaka yatambutse, ubu usigaye atuye muri Canada, yamenyesheje RIB binyuze ku rubuga rwa X ko hari umu-DJ wo mu Rwanda wakoresheje izina rye mu kwamamaza igitaramo, atabanje kubimusaba cyangwa ngo amuhe uburenganzira.

Mu butumwa bwe, uyu muhanzi w’Umunyarwanda ufite unabwenegihugu bwa Canada, yasabye RIB kumugira inama ku nzira yanyuramo kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe.

Yagize ati “Nitwa Manzi Kalisi Daddy, mu muziki nkaba nzwi nka Cassa cyangwa Daddy Cassanova. Ndi umuhanzi Nyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Canada, kandi ndashaka kurega umu-DJ wo mu Rwanda wakoresheje izina ryanjye mu kwamamaza igitaramo ntamuhaye uburenganzira. Ni izihe nzira nziza nakurikiza kugira ngo iki kibazo gikemuke?”

Mu kumusubiza, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamusabye kugeza ikibazo cye kuri sitasiyo yarwo imwegereye, akajyana n’ibimenyetso byose bifitanye isano n’icyo avuga.

RIB yagize iti “Muraho Daddy, murakoze kutwandikira. Turabasaba kugeza ikirego cyanyu kuri sitasiyo ya RIB ibegereye, mujyaneyo n’ibimenyetso mufite. Tuzakurikirana ikibazo cyanyu.”

Nyuma y’iki gisubizo, uyu muhanzi yashimiye uru rwego, ndetse anizeza ko itsinda rye ryamaze gutanga ikirego kuri iki kibazo.

Yagize ati “Murakoze ku gisubizo cyanyu cyihuse. Itsinda ryanjye ryabohereje imeri muri iki gitondo irimo ibimenyetso byose byanditse kandi byakusanyijwe kuri iki kibazo. Twiteguye gukurikiza inzira yose muzatugira inama, harimo no kwitaba ku giti cyacu niba ari ngombwa.”

Daddy Cassanova ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakorera umuziki hanze y’u Rwanda, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nk’iyitwa ‘Imyaka itatu’ ndetse n’iyo yasubiyemo yitwa ‘Ishiraniro’ zakunzwe na benshi mu myaka ya za bibiri.

Uyu muhanzi wakomereje ibikorwa bye bya muzika muri Canada, aherutse kuza mu Rwanda, aho yanashyize hanze indirimbo ‘Make it Home’ ikoze mu buryo bwa Reggae.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − four =