Monday, October 26, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Shaddyboo aracyemeza ko yasambanyijwe ku gahato nubwo habuze ibimenyetso bifatika bishinja uwo avuga ko yabimukoreye

Shaddyboo aracyemeza ko yasambanyijwe ku gahato nubwo habuze ibimenyetso bifatika bishinja uwo avuga ko yabimukoreye

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yatangaje ko atanyuzwe n’ubutabera yabonye mu rubanza rw’umusore Yugi Umukaraza ashinja kumusambanya ku gahato, kuko we yemeza ko yabimukoreye, mu gihe Urukiko rutanabimuburanishijeho kuko habuze ibimenyetso bifatika.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram buherekeje amashusho y’indirimbo Cheers ya Yugi Umukaraza ahuriyemo n’umuhanzi Ish Kevin.

Muri ubu butumwa bwa Shaddyboo yatangiye avuga ko yifuza kubwira abantu uyu musore ashinja kumusambanya uwo ari we ndetse n’uwo we ari we.

Yagize “Sinigeze mbona ubutabera nari nkwiriye, ariko nkeneye kwivugira. Nkeneye kwikuramo ubu bubabare kugira ngo nshobore gukomeza ubuzima bwanjye.”

Shaddyboo yavuze ko yari asanzwe aziranye na Yugi, ndetse ko yamufashije mu rugendo rwo kwinjira mu muziki. Yashimiye Ish Kevin wagize uruhare mu kumufasha gusohora indirimbo Cheers, ariko avuga ko nyuma y’ibyo yakoze ari bwo yagiriwe nabi.

Yagize ati “Nari nsanzwe mushyigikira kandi nkamufasha gutera imbere Ariko nyuma y’ibyo byose nakoze kugira ngo mufashe, ntiyigeze abinshimira. Kandi se, urabizi ibyabaye nyuma yaho? Yansambanyije ku gahato.”

Yongeyeho ko atumva abavuga ko yari afitanye na Yugi urukundo, kuko amufata nk’umuntu wari ukiri muto mu myaka no mu mitekerereze ku buryo atigeze atekereza ko bashobora gukundana.

Shaddyboo yavuze ko yahuye n’ibimubabaza byinshi mu buzima, ariko ko ibyo avuga ko byamubayeho kuri Yugi byamusigiye igikomere gikomeye.

Ati “Ndarambiwe guceceka no guhisha ububabare bwanjye kugira ngo abandi bumve bisanzuye. Nkwiriye guhabwa umwanya wo kuvuga, kandi nkwiriye gukira ibikomere no kongera kubaho nta bubabare buntera imbere.

Urubanza rwatangiye nyuma y’uko Shaddyboo areze Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026. Yugi yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena uwo mwaka, dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30, ariko ruvuga ko nta mpamvu zikomeye zihagije rwabonye zo kumukekaho icyaha cyo gusambanya ku gahato, mu gihe rwabonye izishingirwaho mu kumukurikirana ku cyaha gifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Ku wa 18 Kanama 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Yugi, rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunze. Icyakora, ku wa 3 Nzeri 2026 yararekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha no kubwizeza kwisubiraho.

Ni mu gihe icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yaregwaga na Shaddyboo cyo, atanagikurikiranyweho, kuko cyaburiwe ibimenyetsi bifatika ubwo uwaregwaga yaburanaga ku ifungwa ry’agateganyo.

Mu kindi kibazo kijyanye n’ubuzima bwe, Shaddyboo yajyanywe ku bushake bwe muri Isange Rehabilitation Centre muri Nyakanga 2026 kugira ngo afashwe ku kibazo cy’ibiyobyabwenge, aza gutaha muri Nzeri uwo mwaka.

Yugi Umukaraza yari yatawe muri yombi nyuma yuko Shaddyboo avuze ko yaje iwe yitwaje inzoga, bakazisangira ubundi, akaza kwisanga baryamanye akeka ko yaba yamusambanyije kandi icyo gihe yari ari no mu kwezi kw’abagore.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two − 2 =