Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagize Brig. Gen. Oscar Munanura umuyobozi mushya w’Urwego rushinzwe ubutasi n’umutekano wa gisirikare, asimbuye Maj. Gen. Richard Otto, mu gihe hakomeje kuvugwa ko Lt. Gen. Peter Elwelu wahoze ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda yaba yarashinze umutwe w’inyeshyamba, akaba yambuwe amapeti.
Izi mpinduka mu buyobozi bw’ubutasi bwa gisirikare ntizari zatangazwa ku mugaragaro kugeza ubwo amakuru yatangazwaga nk’uko tubikesha ikinyamakucu Chimp Reports cyo muri Uganda.
Aya makuru yagiye hanze none ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026, avuga ko Munanura yazamuwe mu ntera agirwa Maj. Gen. ahabwa kuyobora Urwego rushinzwe Ubutasi n’Umutekano wa Gisirikare (CDIS).
Amakuru iki kinyamakuru cyatangaje, cyifashishije umuntu utaragaragajwe amazina ariko ufite amakuru yizewe, avuga ko Otto yasabwe kwitaba ishami rishinzwe abakozi kugira ngo azahabwe indi mirimo.
Izi mpinduka zibaye mu gihe Gen. Muhoozi avuga ko inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi abasirikare bahoze mu ngabo z’iki gihugu barenga 20, bakekwaho kuba bafitanye isano na Elwelu.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kabiri, Muhoozi yagize ati “Twafashe abasirikare barenga 20 bahoze bakorana na Elwelu. Barimo kudufasha neza.”
Yakomeje asaba Elwelu kwishyikiriza inzego z’umutekano, agira ati “Elwelu akwiriye kwishyikiriza inzego vuba kugira ngo arokore ubuzima bwe.”
Muhoozi yanatangaje ko Elwelu yambuwe amapeti yose ya gisirikare, agira ati “Peter Elwelu, umugambanyi, yambuwe amapeti ye. Ahawe ipeti rya Private [ipeti rya mbere mu gisirikare].”
Yongeyeho ko Uganda igamije gukomeza kwigenga mu gucunga ibibazo byayo, agira ati “Isi yose nimenye ko twe muri Uganda dushaka gukomeza kwikemurira ibyacu.”
Aya magambo n’impinduka mu buyobozi bwa gisirikare bigaragaza ubukana bukomeje kwiyongera mu makimbirane hagati y’ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda na Elwelu, wahoze afite imyanya ikomeye mu buyobozi bwa UPDF.


RADIOTV10