Amashusho agaragaza umuhanzikazi Bwiza n’umusore, umwe asoma undi ku itama, biravugwa ko ari ayafashwe aba bombi bari bakiri mu rukundo, bakaza gutandukana ari bwo uyu muhanzikazi yinjiye mu rukundo na Uhujimfura Jean Claude, baherutse no gusezerana imbere y’amateheko.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho ya Bwiza Emerance n’uyu musore, arimo ayo uyu musore asoma ku itama uyu mukobwa, ndetse n’andi bivugwa yafashwe ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo amusaba ko bazarushingana.
Ayo mashusho amwambika impeta, agaragaramo ko ibyo birori byanitabiriwe n’abandi basanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda, nka Nyambo Jesca usanzwe akina filimi.
Mu cyumweru gishize tariki 23 Ukwakira, Umuhanzikazi Bwiza Emerance na Uhujimfura Jean Claude, umuyobozi wa KIKAC Music imufasha mu bikorwa bye bya muzika, basezeranye imbere y’amategeko kubana nk’umugore n’umugabo.
Nyuma y’iminsi micye iki gikorwa kibaye, hakomeje gucicikana ayo mashusho agaragaza uyu muhanzikazi, n’uwo musore bahoze bakundana.
Amakuru yatangajwe avuga ko Bwiza n’uyu musore bahoze bakundana, ariko bakaza gutandukana mu gihe cy’umwaka urenga ushize, ndetse bakaba batakivugana.
Bivugwa ko ubwo bari bakiri mu rukundo, Bwiza yaje kubona ko batashoboraga kubana neza, ahitamo kumusubiza impeta yari yaramwambitse, aho kuzagera mu rugo bagatandukana mu buryo bw’amategeko.
Nyuma yo gutandukana, Bwiza yakomeje ubuzima bwe, aza gukundana na Uhujimfura Jean Claude, baza no gusezerana imbere y’amategeko, aho bakoze isezerano mu cyumweru gishize
Gusa, amakuru yatangajwe avuga ko nyuma y’uko Bwiza atangiye ubuzima bushya, uwo bahoze bakundana yaba yarafashe icyemezo cyo gushyira hanze amashusho yabo kugira ngo amwangirize izina ndetse abangamire urugo rwe rushya.
Andi makuru avuga ko ayo mashusho amaze umwaka urenga afashwe, ariko akaba atarashyizwe hanze kugeza ubu. Bivugwa ko uwari uyafite yari ategereje igihe yabonaga ko ashobora kuyakoresha kugira ngo abangamire Bwiza.
Kugeza ubu, umuhanzikazi Bwiza ntacyo aratangaza, mu gihe akomeje kwamamaza igitaramo ari kwitegura azamurikiramo album ye, muri Zambia mu kwezi gutaha k’Ugushyingo, aho anakomeje ibikorwa byo kucyamamaza.
RADIOTV10