Tuesday, October 27, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amazi atunganywa mu Rwanda ku munsi yiyongereyeho metero kibe ibihumbi 20

Amazi atunganywa mu Rwanda ku munsi yiyongereyeho metero kibe ibihumbi 20

Ubushobozi bw’u Rwanda bwo gutunganya amazi meza bwageze kuri metero kibe 367 000 ku munsi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, buvuye kuri metero kibe 346 000 mu mwaka wari wabanje wa 2024-2025 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Canoth Manishimwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2026 ubwo yasobanuriraga Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore ingamba ziri gushyirwa mu bikorwa kugira ngo amazi meza arusheho kugera ku baturage.

Yatangaje ko Metero Kibe zitunganywa ku munsi zavuye kuri 346 736 zigera kuri 367 176, bivuze ko habayeho izamuka rya metero kibe ibihumbi 20.

Iri zamuka rije mu gihe u Rwanda rukomeje ishoramari mu bikorwa remezo bigamije kongera amazi meza aboneka no kuyegereza abaturage. Kugeza ubu, 89,7% by’abaturage bamaze kugerwaho n’iyi serivisi, mu gihe Leta yihaye intego yo kuyigeza ku baturage bose bitarenze mu 2029, binyuze muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Itanu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).

Canoth Manishimwe yagaragaje ko mu mwaka wa 2025-2026, imiyoboro y’amazi yari imaze kubakwa mu Gihugu hose yageze kuri bilometero 36 674, ivuye kuri bilometero 35 538 zariho mu mwaka wabanje.

Mu rwego rwo kunoza serivisi no korohereza abaturage kuyibona, amashami ya WASAC Group na yo yiyongereye, ava kuri 20 agera kuri 32.

Manishimwe yasobanuye ko iri zamuka ry’ubushobozi bwo gutunganya amazi ryatewe n’ikorwa n’iyagurwa ry’ibikorwa remezo by’amazi, birimo inganda z’amazi zo mu bice bya Sake, Muhazi, Kivu Belt, Volcano Belt na Ngororero.

Ibi bikorwa bigamije kongera ingano y’amazi meza aboneka, kugabanya ingorane abaturage bahura na zo mu kuyabona no gukemura ibibazo by’ibura ry’amazi bikigaragara mu bice bimwe by’igihugu.

MININFRA igaragaza ko, nubwo 89,7% by’abaturage bamaze kugerwaho n’amazi meza, hakenewe gukomeza kubaka no kuvugurura ibikorwa remezo kugira ngo n’abatarayagerwaho babone iyi serivisi.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kandi ishimangira ko kongera ubushobozi bwo gutunganya amazi no kwagura imiyoboro ari zimwe mu ngamba z’ingenzi zo kugera ku ntego ya Leta yo kugeza amazi meza ku baturage bose bitarenze mu 2029.

Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA yaganirije Abadepite

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =