Tuesday, October 27, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Breaking: Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, na Bamporiki ahabwa inshingano

Breaking: Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, na Bamporiki ahabwa inshingano

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakoze impinduka mu myanya itandukanye y’ubuyobozi mu nzego za Leta, ashyiraho ba Minisitiri, Ambasaderi, abayobozi b’ibigo bya Leta n’abandi bayobozi, mu gihe Bamporiki Edouard yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri.

Izi mpinduka zatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, mu itangazo rivuga ko Perezida Kagame yazikoze ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 80, iya 111, iya 112 n’iya 116.

Mu bayobozi bashya bashyizweho harimo Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, mu gihe Uwizeye Judith yagizwe Umusenateri.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Esipanye, naho Dr. Uwamariya Valentine agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede. Haguma Juan we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyo minisiteri.

Mu rwego rw’ibigo bitanga serivisi n’ikoranabuhanga, Dushime Noella yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, naho Ngabe Rutagarama agirwa Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri icyo kigo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (AI Agency) na cyo cyahawe abayobozi bashya. Twagirayezu Olivier yagizwe Umuyobozi ushinzwe Iteganyabikorwa n’Imirimo Rusange, Ingabire Jessica agirwa Umuyobozi ushinzwe Ishyirwa mu Bikorwa rya Gahunda, mu gihe Kayinamura Robert yagizwe Umuyobozi ushinzwe Ingamba n’Ubufatanye.

Mu zindi mpinduka, Zigira Alphonse yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amaposita, naho Dr. Mbarushimana Nelson agirwa Umuyobozi Mpuzabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itorero n’Umuco.

Mu bandi bahawe inshingano nshya harimo Bamporiki Edouard, wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, nyuma yo kubyumvikanaho n’uwo muryango.

Uwacu Julienne yagarutse muri Guverinoma y’u Rwanda
Uwamariya Valentine wigeze kuba muri Guverinoma yagizwe Amabasaderi
Bamporiki yahawe kuyobora Unity Club Intwararumuri
Ambasaderi Diane Gashumba

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + seven =