Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Neppo Abdallah, yagarutse ku nkuru y’uburyo yigeze kwiyamamariza kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Musanze, ariko bikarangira atabaye Umujyanama nyuma yo kubona ko ubutumwa yatangaga butari ubwo abaturage bashakaga kumva.
Minisitiri Utumatwishima yabisangije abantu mu nyandiko yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2026, mu gihe mu Rwanda hateganyijwe amatora y’abagize njyanama, azaba mu mpera z’iki cyumweru.
Dr. Utumatwishima yavuze ko akiri umuganga mu Bitaro bya Ruhengeri, nyuma yo kurangiza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, yigeze kugira igitekerezo cyo kwinjira mu buyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo afashe gukemura ibibazo yabonaga mu baturage.
Yavuze ko icyo gihe yari akiri muto, afite ubushake bwo guhindura ibintu, ariko akarakazwa cyane n’abarwayi yakiraga, by’umwihariko abageraga mu bitaro barembye bazize indwara zifitanye isano n’umwanda.
Yagize ati “Kuba muto ni byiza, uba wumva ibintu byose wabikora, uba unenga byinshi, wibaza impamvu abantu batabikemura vuba na bwangu, ukumva wowe ugezeyo wahita ubirangiza.”
Dr. Utumatwishima yavuze ko icyo gihe yari amaze kumenyera kubaga indwara zikomeye zirimo izifata mu nda n’umwingo, ariko akababazwa no kubona abaturage bo mu bice bya Cyuve, Gasiza na Gahunga bajyanwa kwa muganga bazize indwara ziterwa n’umwanda, harimo n’iy’ubutaka bwanduye bukoreshwa mu gukora ikigage.
Yasobanuye ko hari abarwayi babagwaga amara yatobotse cyangwa afunze, bikaba byanaviragamo izindi ngaruka zikomeye nyuma yo kubagwa. Ikindi cyamubabazaga ni uko bamwe mu barwayi batagiraga ubwisungane mu kwivuza, bigatuma kubabonera imiti no kwishyura ibitaro bigorana.
Kubera ko yari umwana w’i Musanze kandi akaba umuganga, yumvaga ko kujya mu Nama Njyanama byamufasha kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’isuku n’isukura ndetse no gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza.
Yatanze kandidatire yo guhagararira Umurenge wa Muhoza mu Nama Njyanama y’Akarere ka Musanze, irakirwa, hategerezwa igihe cyo kwiyamamaza.
Yiyamamaza agaruka ku byo yabonaga mu bitaro
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko icyamugoye cyane cyari ukumenya uko yiyamamaza, kuko atari yarigeze yitabira andi matora kandi buri mukandida yari yemerewe iminota itatu gusa yo kwiyereka abaturage.
Yavuze ko mbere yo gutangira kwiyamamaza yarebye filime yitwa President par Accident, yakinwe na Chris Rock, kugira ngo arebe niba hari icyo yakuramo cyamufasha.
Ageze imbere y’abaturage, yababwiye ko ari umuganga ukorera mu Bitaro bya Ruhengeri, akakira abarwayi benshi barembye, abenshi bakaba baragizweho ingaruka n’umwanda ndetse n’ikigage cyanduye.
Yabasobanuriye ko bamwe mu barwayi baburaga imiti kubera kutagira ubwisungane mu kwivuza, abasaba kumutora kugira ngo azabashe gufatanya na bo kurwanya umwanda no gushishikariza abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Icyakora, yavuze ko abaturage batamwakiraga nk’uko yari abyiteze, mu gihe abandi bakandida bavugaga ku bibazo by’iterambere ry’ubukungu, ubuhinzi, ifumbire, umusaruro w’ibirayi, imiyoborere n’ibindi bibazo by’abaturage.
Yagize ati “Abaturage nkabona ntibakomye amashyi, bakicecekera. Undi akajyaho akaba avuze uwo ari we, ati mu murenge aha twahafatanya ibi, ku birunga tuzagira dutya, ati umusaruro w’ibirayi, ifumbire, ati imiyoborere myiza.”
Nyuma yo kubona ko abaturage batitabiraga ubutumwa bwe, yabajije umuntu impamvu atari kubashimisha, amubwira ko kuba yari afite ibigwi mu kubaga abarwayi bitari bihagije kugira ngo abaturage bamugirire icyizere.
Yasobanuriwe ko abaturage batabanza gushaka umuntu uzababaga, ahubwo baba bakeneye ubuyobozi bubafasha mu iterambere ry’ubukungu, gukemura ibibazo byabo, guteza imbere amashuri n’ubuzima bw’abana babo, mbere y’uko bagera kwa muganga.
Ibi byatumye ahitamo kugabanya ibikorwa byo kwiyamamaza, ahubwo atega amatwi uko abandi bakandida biyerekaga abaturage.
Ageze ku munsi wa nyuma, yahisemo gukuramo kandidatire kuko yatinyaga gutsindwa ku buryo bukomeye imbere y’abaturage bari kuzajya gutora.
Yagize ati “Nguko uko ntabaye umujyanama nsubira ku bitaro gukomeza akazi ko muri theatre.”
Gutsindwa byamubereye isomo ryamugejeje mu buyobozi
Dr. Utumatwishima yavuze ko nubwo atabashije kuba umujyanama icyo gihe, gutsindwa akiri muto byamubereye isomo rikomeye ryamufashije kumenya ko ubuhanga umuntu akura mu ishuri cyangwa mu kazi budahagije kugira ngo abe umuyobozi mwiza.
Yaje kwinjira mu nzego z’urubyiruko, ahereye ku rwego rw’Umudugudu, akomeza ku Karere ndetse agera no ku rwego rw’igihugu. Avuga ko ari ho yakuye ubunararibonye mu gukorana n’abaturage no kumenya ibibazo byabo.
Yagize ati “Gusa gutsindwa uri muto ni byiza, iyo utabipfushije ubusa bihinduka umusingi wo kwiga neza ibyatumye utsindwa.”
Yongeyeho ko kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake ukirangiza amashuri yisumbuye cyangwa ukiri muri Kaminuza bifasha umuntu kumenya abaturage, kumva ibibazo byabo no kwitegura inshingano z’ubuyobozi.
Yashimangiye ko kuba umuntu afite ubumenyi n’ubuhanga mu byo yize cyangwa akora bidahagije kugira ngo abe umuyobozi mwiza, kuko icy’ingenzi ari ugukorana n’abandi, gutega amatwi abaturage no kwirinda kwishyira hejuru.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Dr. Utumatwishima yagiriye inama abashaka kwiyamamariza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere, abasaba kubanza kwisuzuma no kumenya ibibazo bashaka gukemura ndetse n’uburyo biteguye kubikemura.
Yagize ati “Abaziyamamaza, mwongere mwisuzume, mwifitemo ikibatsi cyo gukemura ikihe kibazo? Mwiteguye mute? Ntimuzamere nkanjye. Good luck.”
Iyi nkuru yayisangije abantu mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere, aho abakandida basabwa kwereka abaturage ibyo bazabagezaho nibatorwa.
Soma inkuru yose ya Minisitiri Dr. Utumatwishima unyuze hano.
RADIOTV10