U Rwanda rugiye gutangira gutanga umuti mushya urinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA (HIV), witwa Lenacapavir, utangwa mu rushinge rumwe rukarinda umuntu mu gihe cy’amezi atandatu, aho uzatangira gutangwa mu ntangiro z’ukwezi gutaha, kandi ugatangirwa ubuntu ku bantu bo mu byiciro byihariye birimo abagabo baryamana na bagenzi babo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko uyu muti uzatangira gutangwa ku 01 Ukuboza 2026, umunsi u Rwanda n’Isi bizizihizaho Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA.
Lenacapavir wageze mu Rwanda ku wa 3 Ugushyingo 2026, ukaba uzatangirira gutangirwa ku bigo nderabuzima 12 byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu, bikazafashwa n’ibitaro by’uturere biri hafi yabyo.
Dr Zephanie Nzeyimana, ushinzwe gahunda zijyanye no kurwanya SIDA mu matsinda y’abantu bashobora kwibasirwa cyane na yo muri RBC, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko uyu muti uzatangwa ku buntu, ku buryo ubushobozi bw’umuntu bwo kwishyura butazaba inzitizi yo kuwuhabwa.
Mu Mujyi wa Kigali, ibigo nderabuzima bizatangiriraho ni Remera Mental Health Centre mu Karere ka Gasabo, Kacyiru, Kabusunzu na Gikondo. Ikigo nderabuzima cya Gikondo kizajya gifashwa n’ibitaro by’uturere bya Kibagabaga, Nyarugenge na Muhima.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, uyu muti uzatangirwa ku bigo nderabuzima bya Mukarange na Nyamata, bifashwa n’ibitaro bya Gahini na Nyamata.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, hazakoreshwa ibigo nderabuzima bya Rubengera na Gisenyi, bifashwa n’ibitaro bya Kibuye na Gisenyi.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, ibigo byatoranyijwe ni Muhoza (Ruhengeri) na Kinigi, aho ibitaro bya Ruhengeri bizafasha ikigo nderabuzima cya Kinigi.
Mu Ntara y’Amajyepfo, uyu muti uzatangirwa ku bigo nderabuzima bya Gitarama na Rango, bifashwa n’ibitaro bya Kabgayi na Kabutare.
Abazemererwa guhabwa uyu muti
Dr Nzeyimana yavuze ko Lenacapavir izunganira ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu kwirinda kwandura Virusi itera SIDA, burimo ibinini bya buri munsi bizwi nka PrEP n’undi muti uterwa mu rushinge witwa Cabotegravir.
Yasobanuye ko abazahabwa Lenacapavir bazatoranywa hashingiwe ku rwego rw’ibyago bafite byo kwandura HIV, kugira ngo ugere ku bantu bawukeneye cyane.
Mu bazitabwaho harimo abakora umwuga w’uburaya, abagabo baryamana n’abandi bagabo ndetse n’abantu babana n’abafite Virusi itera SIDA bo batayanduye.
Uyu muti utandukanye n’ibinini bya PrEP bisanzwe bifatwa buri munsi, kuko Lenacapavir itangwa mu rushinge rumwe rukagira uburinzi bw’amezi atandatu, bityo bikagabanya inshuro umuntu agomba kwibuka gufata umuti.
Ubushakashatsi bwakozwe mu igerageza ry’uyu muti bwagaragaje ko ufite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura HIV ku rwego rwo hejuru, iyo ukoreshwa uko bikwiye.
RBC yatangaje ko Lenacapavir izatangwa ku buntu, ariko serivisi zimwe na zimwe z’ubuvuzi zijyana no kuyihabwa zishobora gukurikiza uburyo busanzwe bw’ubwishingizi bw’indwara, harimo na Mituweli.
Mu rwego rwo kwitegura gutangira kuyitanga, RBC n’abafatanyabikorwa bayo bamaze guhugura abakozi bo mu nzego z’ubuzima kugira ngo bajye batanga amakuru yizewe kandi asobanutse ku buryo uyu muti ukoreshwa n’akamaro kawo.
Hazakomeza kandi ubukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage iby’uyu muti, gukumira amakuru atari yo awuvugwaho no gufasha abawemerewe kumenya inyungu zo kuwukoresha.
Iby’ingenzi wamenya kuri Lenacapavir
Uyu muti wa Lenacapavir wahimbwe n’inzobere mu buzima nk’inyunganizi ikomeye mu guhangana na virusi itera SIDA imaze guhitana miliyoni nyinshi z’abantu.
Umuti wakozwe n’ikigo Gilead Sciences cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, wagaragaje ubushobozi bwo kurinda virusi itera SIDA mu igerageza ryawukoreweho mbere yuko wemezwa muri Kamena umwaka ushize.
Uyu muti urinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uterwa abantu bakuru ndetse n’ingimbi n’abangavu bafite nibura ibilo 35.
Uyu muti wa Lenacapavir, ujyana n’ibinini bifatwa ku munsi wa mbere n’uwa kabiri, aho bihabwa abantu badafite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA ndetse n’abandi bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura iyi Virusi.
Uyu muti wa Lenacapavir, wanaganiriweho mu nama Mpuzamahanga y’Iminsi itanu yigaga kuri Virusi itera SIDA, yabereye mu Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize wa 2025, yahuriyemo inzobere mu buvuzi ndetse n’abayobozi mu nzego z’ubuzima, bari baturutse mu bice binyuranye by’Isi.
Imibare iheruka yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza ko abantu barenga miliyoni 25 muri Afurika babana na virusi itera sida (HIV).
RADIOTV10