Edward Rukidi Kijanangoma [Edward Rukidi Nyabongo I], wigeze kuba umunyamakuru usoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, uherutse kwimikwa nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro muri Uganda, ari mu bayobozi b’inzego gakondo bakiriwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Museveni yakiriye abo bayobozi kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2026, mu Biro bye biherereye i Entebbe, mu nama yahuje abami n’abandi bayobozi b’inzego gakondo zo mu bice bitandukanye bya Uganda.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Museveni yavuze ko yishimiye kwakira abo bayobozi, agaragaza ko ibiganiro bagirana bigamije kurebera hamwe uruhare inzego gakondo zagira mu guteza imbere ubumwe bw’Abanya-Uganda, kubungabunga umurage wabo no guteza imbere igihugu.
Yagize ati “Uyu munsi kuri State House Entebbe, nakiriye ba Nyiricyubahiro n’abandi bayobozi b’inzego gakondo baturutse mu bice bitandukanye bya Uganda mu nama y’abayobozi b’umuco. Niteze ko tugirana ibiganiro bitanga umusaruro ku buryo inzego zacu gakondo zateza imbere ubumwe, zikabungabunga umurage wacu kandi zikagira uruhare mu iterambere rya Uganda.”
Edward Rukidi Kijanangoma wimitswe nk’Umwami wa Tooro tariki 29 Nzeri, yamenyekanye mu Rwanda ubwo yakoraga umwuga w’itangazamakuru, asoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda. Yanakoreye uyu mwuga w’itangazamakuru no muri Uganda, aho aherutse gutangazwa nk’Umwami mushya w’Ubwami bwa Tooro.
Mu mihango yo kwimika, yahawe izina ry’Ubwami rya Omukama Edward Rukidi Nyabongo I. Ubwami bwa Tooro ni bumwe mu bwami gakondo buri muri Uganda.
Edward Rukidi Nyabongo I yimitswe asimbuye Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV watanze tariki 27 Kanama 2026, afite imyaka 34 azize uburwayi.
Nubwo inzego nk’izi zidafite ububasha bwa politiki nk’ubwa Leta, zikomeje kugira uruhare mu kubungabunga amateka, umuco n’imigenzo y’abaturage.
Inama Museveni yahuriyemo n’abayobozi gakondo igamije kurebera hamwe uko izo nzego zakomeza kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanya-Uganda no mu iterambere ry’Igihugu.


RADIOTV10