Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagiriye inama abakomeje gusakaza ku mbuga nkoranyambaga urwandiko ruvuga ko ari ibaruwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yandikiye Perezida Paul Kagame, ababwira ko atari urw’ukuri.
Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yagize ati “Abari gukwirakwiza uru ‘rwandiko’ ku mbuga nkoranyambaga, mumenye ko atari urw’ukuri.”
Urwo rwandiko rwatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga rugaragaza ko rwanditswe muri White House, i Washington, ku wa 28 Ukwakira 2026, rukandikirwa Perezida Paul Kagame.
Ruvuga ko Perezida Trump yamenyesheje u Rwanda ko Amerika igiye guhagarika uburenganzira rwari rufite bwo gucuruza n’iki Gihugu mu buryo bwihariye, binyuze mu masezerano ya gahunda ya AGOA (African Growth and Opportunity Act), guhera ku wa 01 Mutarama 2027.

Muri urwo rwandiko, havugwamo ko icyemezo cyo gukura u Rwanda muri AGOA cyaba gishingiye ku byo ruvuga ku miyoborere, uburenganzira bwa muntu, iyubahirizwa ry’amategeko ndetse n’ibikorwa by’u Rwanda mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Rukomeza gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu bya gisirikare, ibikoresho n’ibindi, ndetse no kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa DRC. Ruvuga kandi ko ibyo bikorwa bihungabanya ubusugire bw’icyo Gihugu n’umutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Muri iyo baruwa y’impimpano kandi, igaragaza ko Perezida Trump avuga ko azakomeza gukurikirana ko u Rwanda rwubariza ibyo rwasabwe, ngo birimo no guhagarika ubufasha ruha umutwe wa M23 ngo no gukura ingabo zarwo muri DRC.
Ni mu gihe u Rwanda rwakunze guhakana ibi birego rushinjwa byo kugira uruhare mu burasirazuba bwa DRC, ndetse rukavuga ko rwiteguye gushyira mu bikorwa ibyo rusabwa mu masezerano y’amahoro ya Washington rwasinyanye na DRC.
U Rwanda kandi ruherutse kugaragariza amahanga kubahiriza ariya masezerano bitareba uruhande rumwe gusa, ndetse ruvuga ko ruzashyira mu bikorwa ingingo yo gukuraho ingamba z’ubwirinzi, igihe ubutegetsi bwa DRC na bwo bwaba bwubahirije ingingo yo kurandura umutwe wa FDLR wakunze kugarazwa ko uteye impungenge zikomeye ku mutekano w’u Rwanda.
Icyakora, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko urwo rwandiko rutari urw’ukuri, asaba abarikwirakwiza kubimenya.
AGOA ni gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyizweho mu mwaka wa 2000, igamije korohereza Ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byujuje ibisabwa kohereza ibicuruzwa ku isoko rya Amerika bitishyura imisoro imwe n’imwe.
RADIOTV10