Thursday, November 5, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amakuru y’ingenzi yamenyekanye ku mutingito wumvikanye i Kigali

Amakuru y’ingenzi yamenyekanye ku mutingito wumvikanye i Kigali

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umutingito wumvikanye mu bice bitandukanye by’Akarere k’Ibiyaga Bigari, birimo Umujyi wa Kigali, aho amakuru y’ingenzi agaragaza ko uyu mutingito wari ku gipimo cya 5,1.

Uretse mu Rwanda, uyu mutingito wanumvikanye mu bindi bice by’akarere birimo Kampala muri Uganda na Nairobi muri Kenya, aho abaturage na bo batangaje ko bumvise uyu mutingito wari ufite imbaraga ugereranyije n’indi mitingito isanzwe iba muri aka karere..

Amakuru y’ibanze aturuka ku mbuga zikurikirana ibikorwa by’imitingito ku Isi agaragaza ko uyu mutingito ushobora kuba wari uri ku gipimo cya 5,1.

Ibyo bipimo bya mbere kandi bigaragaza ko inkomoko y’uyu mutingito, ibizwi nka epicentre, ishobora kuba yari mu gace k’Ikiyaga cya Victoria gaherereye muri Tanzania.

Epicentre ni ahantu ku buso bw’isi haba hari hejuru neza y’aho umutingito watangiriye mu nda y’isi, aho inkomoko yawo ari muri iki Kiyaga cyo muri Tanzania, mu Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.

Icyakora, aya makuru ni ay’ibanze, bityo aho umutingito wakomotse n’ubukana nyabwo bwawo bikaba bishobora gukomeza gusobanurwa uko ibipimo bya siyansi bigenda byemezwa.

Kuba uyu mutingito wumvikanye mu bihugu bitandukanye byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bigaragaza ko kunyeganyega k’ubutaka kwageze mu gace kanini ko muri Afurika y’Iburasirazuba.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =