Thursday, November 5, 2026
RW|EN
SIPORO

Breaking: Bidasubirwaho rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasezeye ikipe y’Igihugu

Breaking: Bidasubirwaho rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasezeye ikipe y’Igihugu

Umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho ateye amarangamutima agaragaza ibihe bitandukanye byaranze urugendo rwe mu ikipe y’igihugu ya Portugal, ndetse yemezamo ko yasezeye.

Muri ayo mashusho hagaragaramo ibihe bikomeye byaranze umwuga we, kuva yatangira gukinira Portugal mu 2003, ibitego yatsinze, ibikombe yatwaye, amarira y’ibyishimo n’ibihe by’amateka yagiranye na bagenzi be ndetse n’abafana b’igihugu cye.

Amagambo agaragara muri ayo mashusho agira ati “Urugendo rwanjye mu ikipe y’Igihugu rurangiriye aha.” Ubu butumwa bwatumye abakunzi b’umupira w’amaguru bibaza niba koko uyu mukinnyi yaba ageze ku iherezo ry’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu.

Icyakora, aya mashusho ntarafatwa nk’itangazo ryemewe rya Ronaldo ryo gusezera. Mu butumwa bwe bwo ku wa 7 Ukwakira 2026, yagaragaje ko agishaka gukinira Portugal igihe azaba agifite imbaraga zo gukomeza guhatana.

Yagize ati: “Niba mfite ubuzima bwiza, nkaba nkina mu ikipe yanjye kandi nizeye gukomeza gutsinda ibitego, nzaba niteguye gukinira ikipe yacu y’igihugu, guhatana no kuyifasha gutsinda.”

Ronaldo yatangiye gukinira Portugal mu 2003, afite imyaka 18. Kuva icyo gihe, yagiye yubaka amateka akomeye, ayifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Burayi mu 2016 ndetse n’Igikombe cy’Amakipe y’Ibihugu ku Mugabane w’u Burayi mu 2019 (UEFA Nations League).

Yabaye kandi umukinnyi umaze gukinira ikipe y’igihugu imikino myinshi no kuyitsindira ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru w’abagabo.

Nubwo imyaka ikomeje kwiyongera, Ronaldo yakomeje kugaragaza ko agifite inyota yo guhatana no kongera kwandika amateka. Ariko amashusho akomeje gukwirakwizwa yongeye kuzamura ikibazo cy’igihe azafatira icyemezo cyo gusezera burundu.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − one =