Saturday, November 7, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite ubumenyi mu myuga barimo Abofisiye

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite ubumenyi mu myuga barimo Abofisiye

Abasirikare 333 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), barimo n’Abofisiye, basoje amahugurwa y’amezi atatu yabahaye ubumenyi n’ubushobozi mu myuga itandukanye, agamije kubafasha kunoza inshingano zabo no kwiteza imbere.

Aya mahugurwa yatangiwe muri Rwanda Polytechnic, Ishuri Rikuru rya Huye, aho abitabiriye bigishijwe ubumenyi ngiro mu myuga itandukanye, kugira ngo barusheho kongera ubushobozi mu mirimo ya gisirikare no kunoza serivisi batanga.

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye witabirwa na Brig Gen Louis Kanobayire, Umuyobozi ushinzwe Amahugurwa ya Gisirikare n’Uburezi muri RDF, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Hari kandi Lt Col Dr Bernabe Twabagira, Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Ishuri Rikuru rya Huye, hamwe n’abandi bakozi b’iryo shuri.

Mu ijambo rye, Brig Gen Kanobayire yashimye abasirikare barangije amahugurwa, avuga ko ubumenyi ngiro bungutse ari ingenzi mu kongera ubushobozi bwabo no kubafasha kuzuza neza inshingano bashinzwe.

Yagaragaje ko ubwo bumenyi butazabafasha mu kazi ka gisirikare gusa, ahubwo buzanabafasha kwihangira imirimo ibyara inyungu, kwigira no kuzagira ubuzima bwiza mu gihe bazaba barangije umurimo wa gisirikare bakajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yabasabye kutaguma ku mpamyabumenyi bahawe, ahubwo bagashyira mu bikorwa ibyo bize, bagakomeza kurangwa n’umwete, ubunyamwuga no gukorana ubushake mu guteza imbere Ingabo z’u Rwanda.

Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, Ishuri Rikuru rya Huye, Lt Col Dr Bernabe Twabagira, na we yashimye abasirikare ku bw’ubwitange n’umuhate bagaragaje mu gihe cy’amahugurwa.

Yabasabye gukoresha ubumenyi bungutse mu nyungu z’Ingabo z’u Rwanda n’igihugu muri rusange, bakomeza kurangwa n’ubunyamwuga, icyubahiro no gukorera hamwe.

Mu izina ry’abasoje aya mahugurwa, Lt Col Murenzi Rugeruza yashimiye ubuyobozi bwa RDF bwabahaye amahirwe yo kwiga no kongera ubumenyi mu myuga itandukanye.

Yavuze ko bazakoresha ibyo bize mu kunoza inshingano zabo no kugira uruhare mu iterambere ry’Ingabo z’u Rwanda n’igihugu muri rusange.

Aya mahugurwa y’amezi atatu ni kimwe mu bikorwa bigaragaza ingamba za RDF zo gukomeza kongerera abasirikare ubumenyi n’ubushobozi, kugira ngo babashe gukora neza inshingano zabo ndetse banagire ubumenyi buzabafasha mu buzima busanzwe, haba bakiri mu gisirikare cyangwa bamaze kukivamo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =