Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Yibye Televiziyo ayihereza Umupolisi azi ko ayihaye umujura mugenzi we bahita bamukacira

radiotv10by radiotv10
03/02/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Yibye Televiziyo ayihereza Umupolisi azi ko ayihaye umujura mugenzi we bahita bamukacira
Share on FacebookShare on Twitter

Niyomugabo Emmanuel, Chukul Aboudul w’imyaka 26 na Ntirenganya Jean Damascène w’imyaka 35, bafashwe na Polisi y’u Rwanda mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi, Umudugudu wa Ngugo, nyuma yo kwiba bapfumuye inzu, Mu ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2022.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bafashwe mu ijoro bamaze kwiba umuturage, nyuma y’amakuru yatanzwe mu ibanga n’uwibwaga.

Yagize ati “Baje ari batatu nijoro bapfumura inzu y’umuturage, Chukul Aboudul na Ntirenganya Jean Damascène basigaye hanze y’urugo, naho Niyomugabo yinjira mu nzu. Nyiri urugo watabaje Polisi ntiyamenye ko hari uwinjiye, Polisi iraza ihageze abasigaye hanze bahita bahunga, Niyomugabo wari mu nzu asohokanye televiziyo ya rutura ayiha abashinzwe umutekano bari hanze y’urugo, azi ko ayihaye bagenzi be. Amaze kuyibaha yuriye urugo ngo asohoke, ako kanya abashinzwe umutekano bahita bamufata.”

SP Karekezi akomeza avuga ko Niyomugabo amaze gufatwa yahise avuga bagenzi be, Nabo barakurikiranwa barafatwa. Bamaze gufatwa bavuze ko bari basanzwe biba, bajya kwerekana ibyo bari baribye ahandi babibika mu nzu ya Niyomugabo Emmanuel.

Mu nzu ya Niyomugabo hafatiwe televiziyo 2 za rutura (Flat Screens), ibikoresho gakondo bifashishaga biba, imihoro, inyundo, ibyuma bifungura ahantu hafunze (Tourne-vis) n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akangurira abafite ingeso y’ubujura kubicikaho, bagashaka indi mirimo bakora, naho abagura ibyibwe abasaba kubyirinda ahubwo bakagira uruhare mu gutanga amakuru.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 13 =

Previous Post

Perezida Kagame i Nairobi yahuye na Kenyatta baganira ku birebana na Afurika y’Iburasirazuba

Next Post

BREAKING: Umuyobozi wa ‘Islamic State’ yiciwe mu gitero kabuhariwe cyamaze amasaha 2

Related Posts

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

Mu irushanwa ry'imibare, hahembwe abanyeshuri, abarimu n'ibigo by'amashuri, bitwaye neza mu Gihugu hose, aho Ishuri ryabaye irya Mbere ari École...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Umuyobozi wa ‘Islamic State’ yiciwe mu gitero kabuhariwe cyamaze amasaha 2

BREAKING: Umuyobozi wa 'Islamic State' yiciwe mu gitero kabuhariwe cyamaze amasaha 2

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.