Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi b’umutwe wa FRN n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, yasize uyu mutwe uyobowe na Joseph Kabila wigaruriye ibice birimo Kambegeti.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko abarwanyi ba FRN bigaruriye ku wa Kabiri ibirindiro bya Kambegeti n’umusozi wa Bukondo, ahantu habiri ho mu Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kambegeti ni agace gaherereye ku muhanda wa gatatu w’igihugu (RN3), mu cyerekezo cya Bunyakiri, nko muri kilometero 20 uvuye i Hombo-Centre.
Aba barwanyi kandi bigaruriye umusozi wa Bukondo, uherereye mu gace ka Karali, mu buyobozi bwa gakondo bwa Buloho.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uyu musozi ufite akamaro gakomeye mu bya gisirikare, kuko utanga ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa n’ingendo zikorwa ku mihanda ihuza Kambali na Kambegeti.
Uku kwagura ibirindiro kwa FRN kuje gukurikira indi mirwano imaze iminsi ibera ku muhanda wa RN3. Ku wa 9 Ugushyingo 2026, na bwo hari hatangajwe imirwano i Kambali, mu cyerekezo cya Hombo.
RADIOTV10