Ku wa 01 Ukuboza 2026 mu Rwanda hazatangira gutangwa umuti mushya wa Lenacapavir, urinda abantu kwandura Virusi Itera SIDA, ukazajya utangwa ku buntu, aho iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro kuri iki Cyumweru ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya iyi ndwara.
Uyu muti uzatangirwa ku bigo nderabuzima n’ibitaro 14 byatoranyijwe hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kongera uburyo bwo gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA.
Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gutanga uyu muti uteganyijwe kubera muri BK Arena kuri iki Cyumweru, ukazahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA.
Dr Zephanie Nzeyimana, ushinzwe gahunda zijyanye no kurwanya SIDA mu matsinda y’abantu bashobora kwibasirwa cyane na yo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), aherutse gutangaza ko Lenacapavir izatangwa ku buntu, ku buryo ubushobozi bw’umuntu bwo kwishyura butazaba inzitizi yo kuyihabwa.
Yasobanuye ko uyu muti uzunganira ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu kwirinda kwandura HIV, burimo ibinini bya PrEP bifatwa buri munsi n’umuti wa Cabotegravir na wo utangwa mu rushinge.
Ibigo bizatangirirwaho gutangirwa Lenacapavir
Mu Mujyi wa Kigali, uyu muti uzatangirwa ku bigo nderabuzima bya Remera Mental Health Centre mu Karere ka Gasabo, Kacyiru, Kabusunzu na Gikondo.
Ikigo nderabuzima cya Gikondo kizajya gifashwa n’ibitaro by’uturere bya Kibagabaga, Nyarugenge na Muhima.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, ibigo nderabuzima bya Mukarange na Nyamata ni byo byatoranyijwe, bikazafashwa n’ibitaro bya Gahini na Nyamata.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, uyu muti uzatangirwa ku bigo nderabuzima bya Rubengera na Gisenyi, bifashwa n’ibitaro bya Kibuye na Gisenyi.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, ibigo nderabuzima bya Muhoza mu Ruhengeri na Kinigi ni byo bizatangirwaho, aho Ikigo nderabuzima cya Kinigi kizafashwa n’Ibitaro bya Ruhengeri.
Mu Ntara y’Amajyepfo, ibigo nderabuzima bya Gitarama na Rango ni byo byatoranyijwe, bikazafashwa n’ibitaro bya Kabgayi na Kabutare.
Abazemererwa guhabwa uyu muti
Dr Nzeyimana yavuze ko abantu bazahabwa Lenacapavir bazatoranywa hashingiwe ku rwego rw’ibyago bafite byo kwandura HIV, kugira ngo ubufasha bugere mbere na mbere ku bawukeneye cyane.
Mu bazitabwaho harimo abakora umwuga w’uburaya, abagabo baryamana n’abandi bagabo ndetse n’abantu babana n’abafite Virusi Itera SIDA ariko bo batarandura.
Lenacapavir itandukanye n’ibinini bya PrEP bisanzwe bifatwa buri munsi, kuko yo itangwa mu rushinge rumwe rukamara amezi atandatu rurinda umuntu kwandura HIV.
Ibi bituma umuntu utangiye gukoresha uyu muti atagomba guhora yibuka gufata ibinini buri munsi, kuko urushinge rumwe rutanga uburinzi mu gihe cy’amezi atandatu.
Icyakora, kugira ngo umuntu ahabwe uyu muti, agomba kubanza gusuzumwa no kwemezwa ko adafite ubwandu bwa HIV.
Uko Lenacapavir izajya itangwa n’akamaro kayo
Lenacapavir ni umuti wakozwe n’ikigo Gilead Sciences cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba waragaragaje ubushobozi bwo gukumira ubwandu bwa HIV ku rwego rwo hejuru mu bushakashatsi bw’igerageza ryawo.
Uyu muti wemejwe muri Kamena 2025 kugira ngo ukoreshwe mu gukumira kwandura HIV.
Uretse urushinge rutangwa buri mezi atandatu, uburyo bwo kuwutangiza bunajyana n’ibinini umuntu afata ku munsi wa mbere n’uwa kabiri, hakurikijwe amabwiriza agenga ikoreshwa ryawo.
Ushobora guhabwa abantu bakuru ndetse n’ingimbi n’abangavu bafite nibura ibiro 35, ariko hagakurikizwa ibisabwa n’abaganga ku bijyanye n’uwemerewe kuwukoresha.
RBC yatangaje ko nubwo Lenacapavir izatangwa ku buntu, serivisi zimwe na zimwe z’ubuvuzi zijyana no kuyihabwa zishobora gukurikiza uburyo busanzwe bw’ubwishingizi bw’indwara, harimo na Mituweli.
Mu kwitegura gutangira kuyitanga, RBC n’abafatanyabikorwa bayo bamaze guhugura abakozi bo mu nzego z’ubuzima kugira ngo bazabashe gusobanurira abaturage imikorere y’uyu muti, akamaro kawo n’uburyo ukoreshwa.
Hazakomeza kandi ubukangurambaga bugamije kurwanya amakuru atari yo ashobora gukwirakwizwa kuri Lenacapavir no gufasha abemerewe kuwuhabwa gusobanukirwa inyungu zo kuwukoresha.
Uyu muti ni imwe mu ntambwe zigaragaza impinduka mu buryo bwo gukumira Virusi Itera SIDA ku Isi, cyane cyane muri Afurika, aho imibare y’ubushakashatsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza ko abantu barenga miliyoni 25 babana na HIV.
Lenacapavir kandi yari mu miti n’ingamba zaganiriweho mu nama mpuzamahanga y’iminsi itanu yigaga kuri Virusi Itera SIDA yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2025, yahuje inzobere mu buvuzi n’abayobozi bo mu nzego z’ubuzima baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
RADIOTV10