Friday, July 10, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Ndayishimiye na Madamu bagiye gusarura ibirayi babicyura babyikoreye (AMAFOTO)

Perezida Ndayishimiye na Madamu bagiye gusarura ibirayi babicyura babyikoreye (AMAFOTO)

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na Madamu we Angeline Ndayishimiye bagiye gusarura Ibirayi mu murima ubundi bacyura umusaruro bawikoreye.

Perezida Ndayishimiye wari wagiriye uruzinduko rwa mbere ku Mugabane w’u Burayi, akaba yari yageze mu Gihugu cye kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, Perezida Ndayishimiye na Madamu we Angeline Ndayishimiye bazindukiye mu kazi ko gusarura ibirayi mu murima wabyo.

Nk’uko bigaragara kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu we bagiye gukora iki gikorwa ku gasozi ka Matongo gaherereye muri Komini ya Ndava mu Ntara ya Mwaro.

Amafoto yashyizwe kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, agaragaza Perezida Ndayishimiye na Madamu we Angeline Ndayishimiye bari gusarura ibirayi mu murima, ubundi babyikoreye babijyanye ahari hashyizwe ibindi.

Perezida Ndayishimiye na Madamu bari gusarura ibirayi
Ibirayi basaruye byari byarakuze
Bishimiye umusaruro wabonetse

Bajyanye umusaruro

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 5 =