• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abacuruzi bari bavuye i Goma batezwe n’igitero cy’umutwe ukorana na FARDC

radiotv10by radiotv10
16/06/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Abacuruzi bari bavuye i Goma batezwe n’igitero cy’umutwe ukorana na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda ry’abacuruzi bari bavuye i Goma berekeza i Walikale, ryagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo, babambura ibyo bari bafite n’ibinyabiziga byari bibatwaye.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kamena saa mbiri, i Lukoma, muri Gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Aba bacuruzi baguye muri iki gico cy’abitwaje intwaro bari baraye i Kashebere mbere yo gukomeza urugendo rwabo, aho bafashwe n’abarwanyi ba Wazalendo baturutse ku musozi wa Machumbi.

Abagabye igitero basahuye abacuruzi n’abatwara moto zari zibatwaye. Hafashwe ibicuruzwa byinshi, telefoni zigendanwa, n’amafaranga menshi.

Bamwe mu bacuruzi bakorewe iki gikorwa, bavuga ko ababagabyeho iki gitero bari bafite intwaro za gisirikare, bakaza guhungira mu ishyamba nyuma yo kubambura ibyo bari bafite no kubakorera ibikorwa by’iyicarubozi.

Nubwo batakaje ibyo bari bafite ndetse bagasigirwa ihungabana rikomeye n’ibi bakorewe, aba bacuruzi bakomeje urugendo rwabo berekeza mu mujyi wa Walikale.

Iki gitero cyakorewe aba bacuruzi cyongereye impungenge z’umutekano ku ruhande rwa Kashebere-Mungazi, cyane cyane mu gace ka Lukoma, nk’agace kakunze kugaragaramo ubusahuzi n’ibitero mu mezi ashize.

Aka gace gakunze kurangwamo imitwe myinshi, byumwihariko uyu wa Wazalendo, ufatanya n’Igisirikare cya Leta ya Congo FARDC mu guhangana n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23.

Abaturage n’abakoresha uyu muhanda barasaba inzego zibishinzwe gushimangira ingamba z’umutekano kugira ngo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukorwe mu bwisanzure muri iyi nzira y’ingenzi ihuza Goma na Walikale.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Abo mu Mudugudu wapfushije abantu batandatu muri Nyabihu baravuga ko ari ishyano ryabagwiririye

Related Posts

What’s going wrong in South Africa?

What’s going wrong in South Africa?

by radiotv10
15/06/2026
0

While watching the World Cup match between South Africa and Mexico last week, I was struck by the significant level...

BREAKING: Amasezerano ya America na Iran yagezweho anateganya ifungurwa rya Hormuz

BREAKING: Amasezerano ya America na Iran yagezweho anateganya ifungurwa rya Hormuz

by radiotv10
15/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran, bageze ku masezerano yo guhagarika burundu intambara yari imaze igihe, no gufungura umuhora...

America yashyize hanze amashusho y’uburyo yishe ukuriye agatsiko k’iterabwoba ko muri Venezuela

America yashyize hanze amashusho y’uburyo yishe ukuriye agatsiko k’iterabwoba ko muri Venezuela

by radiotv10
13/06/2026
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko igisirikare cy’Igihugu cye cyishe Niño Guerrero wari ukuriye agatsiko...

Gen.Muhoozi yahaye integuza y’akaga gashobora kuba ku bacancuro b’abazungu bari muri Congo

Abacancuro bafasha FARDC bongeye kuvugwa mu mirwano yakajije umurego muri Congo

by radiotv10
12/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko uruhande bahanganye rurimo n’abacancuro b’abanyamahanga, rwongereye umurego mu...

Breaking: Iran yatangaje ifungwa ryuzuye rya Hormuz nyuma yo gushotorwa na America

Breaking: Iran yatangaje ifungwa ryuzuye rya Hormuz nyuma yo gushotorwa na America

by radiotv10
11/06/2026
0

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyafunze mu buryo bwuzuye inzira ya Hormuz nyuma yuko habayeho ibitero bishya bya Leta Zunze...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abacuruzi bari bavuye i Goma batezwe n’igitero cy’umutwe ukorana na FARDC

Abo mu Mudugudu wapfushije abantu batandatu muri Nyabihu baravuga ko ari ishyano ryabagwiririye

Ibyabaye ku munyezamo wa Cape Verde ni nk’ibitangaza nyuma yo kwigaragaza mu mukino w’Igikombe cy’Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.