Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Me Guy Kabombo Muadiamvita, agendeye ku mabwiriza yatanzwe na Perezida Tshisekedi akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa FARDC, yahagaritse by’agateganyo uburenganzira bwo kujya mu mahanga ku Bajenerali n’abandi basirikare bakuru ba FARDC.
Aya mabwiriza akubiye mu ibaruwa yagiye hanze, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo n’abasirikare basezerewe, Me Guy Kabombo Muadiamvita ku wa 15 Ukwakira 2026, yandikiwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo (FARDC).
Muri iyi baruwa, Minisitiri Kabombo yavuze ko icyemezo cyo guhagarika izo ngendo cyubahiriza amabwiriza yatanzwe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Congo, Perezida Félix Tshisekedi, mu nama y’Inama Nkuru y’Ingabo n’Umutekano yabaye ku wa 14 Ukwakira 2026, muri Cité de l’Union Africaine i Kinshasa.
Yagize ati “Hakurikijwe amabwiriza yatanzwe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za FARDC mu nama y’Inama Nkuru y’Ingabo n’Umutekano yayoboye ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2026, ubusabe bwose bwo guhabwa uruhushya rwo kujya hanze y’Igihugu ku Bajenerali n’abandi basirikare bakuru burahagaritswe kugeza igihe hazatangiwe andi mabwiriza.”
Minisitiri yakomeje avuga ko n’impushya zo kujya mu mahanga zari zaratanzwe ariko ingendo zazo zitarakorwa, na zo zahagaritswe, bityo zikaba zitagifite agaciro. Yashimangiye ko ayo mabwiriza agomba kubahirizwa nta nkomyi.
Aya mabwiriza aje nyuma y’andi yatanzwe na Perezidansi ya Congo, abuza abakozi bo mu biro bya Perezida Félix Tshisekedi kugirana imikoranire itaziguye cyangwa iziguye na Ambasade y’u Bubiligi muri icyo Gihugu, keretse bibanje kwemezwa kandi bikanyuzwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Muri iyi ibaruwa ya Minisiteri y’Ingabo, nta mpamvu irambuye yatanzwe isobanura icyatumye hafatwa icyemezo cyo guhagarika ingendo z’abasirikare bakuru bajya mu mahanga.
Nyuma y’iriya nama yateranye hirya y’ejo hashize, Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, General Sylvain Ekenge, yatangaje kandi ko Perezida Tshisekedi yategetse ko igisirikare cyubahiriza inshingano zacyo byumwihariko zo kurinda ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abagituye ndetse n’ibyabo.

RADIOTV10