Friday, October 23, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Abakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge bafatanywe bimwe, ibindi bakoresha amayeri basibanganya ibimenyetso

Abakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge bafatanywe bimwe, ibindi bakoresha amayeri basibanganya ibimenyetso

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gakenke yafashe abagabo batanu bakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ibasangana ibilo 10 by’urumogi, mu gihe kanyanga na yo bakekwaho gukwirakwiza, bayimennye ubwo bari bagiye gufatwa, kugira ngo basibanganye ibimenyetso nyuma yo kumenya ko bashakishwa.

Aba bagabo bafatiwe mu Murenge wa Kamubuga, Akagari ka Rukore, Umudugudu wa Kabutwa, mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki 22 Ukwakira 2026, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ku bikorwa bakekwagaho.

Amakuru Polisi yahawe agaragaza ko abo bagabo bakekwaho gukorana mu gushaka isoko ry’ibiyobyabwenge, guhererekanya amakuru no gushaka inzira zo kubizana bivuye mu Bihugu by’ibituranyi by’u Rwanda, kugira ngo byinjire bitagoranye.

Uretse urumogi basanganywe, aba bagabo bakekwaho no kugira uruhare mu gucuruza Kanyanga. Batatu muri bo bafashwe bamaze kuyimena, bivugwa ko bari bamaze kumenya ko inzego z’umutekano ziri kubashakisha, bagamije gusibanganya ibimenyetso. Undi we yafashwe ayifite mu icupa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yasabye abaturage kudaha icyuho abakora ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, agaragaza ko bigira ingaruka ku muryango nyarwanda.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge bigira ingaruka haba ku bibikwirakwiza, ku babikoresha, ku miryango yabo ndetse no ku gihugu muri rusange. Bityo nta muntu ukwiye kubiha icyuho, tubyamagane.”

CIP Ngirabakunzi yibukije abaturage ko bafite uruhare rukomeye mu kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano, birimo n’ibijyanye n’ibiyobyabwenge, abasaba kujya batanga amakuru ku babigiramo uruhare kugira ngo bafatwe kandi badakomeza kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yakomeje agira ati: “Iyo umutekano uhungabanye, umuturage ni we bigiraho ingaruka cyane. Bityo akwiye kumva ko afite inshingano zo gufatanya n’inzego zibishinzwe kurwanya uwo ari we wese wawuhungabanya.”

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 16 =